Umuryango ‘French Observatory of Apidology’ (OFA) wiga ku nzuki watangaje gahunda yo gufungura andi mashuri yigisha ubworozi bw’inzuki mu Rwanda, ku bufatanye n’Igikomangoma Albert wa kabiri wa Monaco. Iri tangazo ryaje rikurikiye uruzinduko rw’iki gikomangoma mu Rwanda, aho yasuye imishinga itandukanye y’ubworozi bw’inzuki, harimo n’ishuri rifitwe na OFA.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times ku wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri, Thierry Dufresne, washinze OFA, yavuze ko uyu muryango udaharanira inyungu uteganya gufungura nibura ishuri rimwe ryigisha ubworozi bw’inzuki mbere y’uko uyu mwaka urangira, kandi ko hari n’andi mashuri ateganyijwe mu gihe kiri imbere.
Mu ruzinduko rwe, Igikomangoma Albert yafunguye ku mugaragaro ishuri rishya ry’ubworozi bw’inzuki mu Karere ka Musanze ndetse asura n’ibigo bitandukanye biyobowe na OFA, birimo Foyer de Charité “Virginie des Pauvres” riherereye i Ruhondo n’ahitwa One & Only Parc des Volcans.

Ibi bigo bifasha abagore batishoboye kwihangira imibereho binyuze mu bworozi bw’inzuki bwa kijyambere, babigisha uburyo bugezweho bwo gutunganya ubuki, bituma bagira ubwigenge mu bukungu kandi bikanafasha mu kurengera ubusugire bw’ibinyabuzima.
Thierry Dufresne yagize ati: “Igikomangoma Albert ni umwe mu badushyigikiye cyane kuva uyu muryango udaharanira inyungu washingwa mu Bufaransa, mu myaka irenga 12 ishize.”
Yakomeje agira ati: “Mu Rwanda, dusanzwe tuhafite umuryango wacu utegamiye kuri leta, kandi turi guteza imbere amashuri yigisha ubworozi bw’inzuki, ndetse duteganya no gufungura andi mashya. Dufite intego yo gufungura irindi shuri rimwe mu mpera z’umwaka. Ubwo rero tuzagira ishuri ryigisha ubworozi bw’inzuki, kandi dufite icyifuzo cyo gukomeza kwagura no guteza imbere uyu mushinga hano mu Rwanda.”
Dufresne yagaragaje ko umuryango ayoboye wifuza gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda, wibanda cyane ku gufasha abagore batishoboye bakeneye kugira ubwigenge mu bijyanye n’ubukungu.
Yashimangiye uruhare rwa hafi rwa Fondasiyo y’igikomangoma Albert II wa Monaco, igira mu bikorwa bya OFA, haba mu Bufaransa no mu Rwanda.
Dufresne yasobanuye ko uyu muryango udaharanira inyungu watangiriye ibikorwa byawo mu Rwanda binyuze mu mushinga w’ubushakashatsi bw’inyigisho za siyansi, ariko nyuma y’igihe gito, ikipe yabo yagize umubano wihariye n’u Rwanda, ari na wo wabaye isoko y’icyifuzo cyo gutangiza amashuri yigisha ubworozi bw’inzuki.
Ati: “Hashize imyaka itatu dufashe icyemezo cyo kuza mu Rwanda kugira ngo dutangire ubushakashatsi, gahunda ya siyansi yibanda kuri ‘propolis’ iva mu nzuki kandi ifite akamaro kenshi ku buzima bw’umuntu. Ubu turimo gukusanya ‘propolis’ iva mu ishyamba rya Nyungwe, kandi turi kuyikoraho ubushakashatsi.”
Dufresne yongeyeho ko uruzinduko rw’Igikomangoma Albert rwari ikimenyetso cy’ubwitange bwe bwihariye n’inkunga ahora aha ibikorwa by’uyu muryango.