Kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025, hakinwe imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup mu ntara y’Iburasirazuba mu rwego rwo gushaka amakipe azahagararira iyi ntara ku rwego rw’igihugu.
Ni imikino yari yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa na bamwe mu bagize nyobozi za tumwe mu turere tw’iyi ntara.

Muri iyi mikino, uturere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza nitwo twihariye ibikombe mu ntara y’iburasirazuba binaduhesha itike yo guhagararira iyi ntara ku rwego rw’igihugu.
Mu mukino wa Basketball, Akarere ka Kayonza niko kegukanye igikombe mu bagore gatsinze Akarere ka Bugesera amanota 50-14, mu gihe mu bagabo Kayonza yatsinze Rwamagana amanota 53-46.
Mu mukino wa Volleyball, Akarere ka Ngoma kegukanye igikombe gatsinze Kayonza amaseti 3-0 mu bagore, mu gihe mu bagabo, Akarere ka Ngoma katsinze Bugesera amaseti 3-0.
Mu mupira w’amaguru ‘Football’ igikombe cyegukanwe n’ikipe y’abakobwa ya Gahara yo mu Karere ka Kirehe itsinze Fumbwe yo mu Karere ka Rwamagana ibitego 2-0; mu gihe Ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Kirehe yegukanye igikombe itsinze Umurenge wa Murambi yose yo mu karere ka kirehe kuri Penaliti 4-3 kuko iminota isanzwe yari yarangiye amakipe anganya 1-1.
Nyuma y’iyi mikino, Guverineri Rubingisa yasabye ababonye itike yo kuzahagararira Intara ku rwego rw’Igihugu kuzitwara neza bityo bakazahatanira ibikombe.
Guverineri Rubingisa yagize ati: “Turashimira amakipe yose yitabiriye ndetse n’ayegukanye ibikombe, turabasaba kurushaho kwitegura kugirango muzaheshe ishema Intara yacu kandi turabashyigikiye.”

Pudence Rubingisa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
Yasoje avuga ko nk’imwe mu ngamba bakuye muri aya marushanwa ari uko hagiye kurebwa uko hashyirwaho andi marushanwa ahuriza hamwe abaturage dore ko baboneraho no gutangaza gahunda za leta biciye mu marushanwa aba yahuje imbaga y’abaturage.
Ati “Dukuyemo ingamba z’uburyo twajya dutegura amarushanwa tudategereje Umurenge Kagame Cup iba rimwe mu mwaka ahubwo natwe tukajya dutegura amarushanwa ku rwego rw’intara, ku rwego rw’uturere mu buryo bwo kubakundisha siporo, kubaka iryo shema ryo kurushanwa no kugira ngo turambagize impano zabo ariko noneho tukanacishamo natwe ubutumwa bwa gahunda za leta zitandukanye.”
Amarushanwa yatangiye mu mwaka wa 2006 yitwa ‘Amarushanwa y’imiyoborere myiza’, aho yari agamije kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.




















