Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA) cyasobanuye uburyo bugezweho bwifashishwa mu gukosora ibizamini bya Leta hagamijwe kwimakaza umucyo, ubunyamwuga no gukumira amakosa ashobora kwangiza icyizere ababyeyi n’abanyeshuri bagifitiye.
Mu kiganiro NESA yashyize ku rubuga rwayo rwa YouTube, yagaragaje inzira ibizamini bicamo uhereye igihe byandikiwe kugeza hatangajwe amanota.
Maniraguha Gammariel, Umuyobozi Mukuru mu ikosora ry’Ishami ry’Icungamutungo ukosorera kuri G.S. Mère du Verbe i Kibeho, yasobanuye uko ikayi y’umunyeshuri igerwaho mu ikosora kugeza hatangajwe amanota.
Yagize ati: “Umukosozi akigera hano, babanza kumuha ikizamini kugira ngo bamusuzume. Iyo birangiye, abakosozi bahurira hamwe bagashakira hamwe ibisubizo by’ikizamini baje gukosora. Iyo barangije kubyumvikanaho, bareba niba bihuye neza n’iby’uwateguye ikizamini.”
Nsengiyumva Evariste Voguer, ukuriye abakosozi b’isomo ry’Ubuvanganzo mu rurimi rw’Icyongereza, yunze mu rya mugenzi we agira ati: “Dufata ibisubizo byatanzwe n’uwateguye ikizamini, tukareba niba nta bindi bisubizo bihari bitatanzwe nawe ariko bifite ishingiro, natwe tukabitegura. Ibyo byose nibyo bigenderwaho mu guha abanyeshuri amanota ajyanye n’ibyo basubije.”
Nubwo hari abakandida bagaragaza impungenge bavuga ko bibwe amanota cyangwa bakosowe nabi, Mujyambere Dieudonné, ukuriye abakosora isomo ry’Ubugenzuzi (Auditing), avuga ko bidashoboka kuko uyu murimo bawitondera.
Ati: “Iyo dukosora, dukorera mu itsinda rigizwe n’abantu batanu. Buri wese ahabwa ibibazo bitanu akabikosora. Iyo abirangije, ahereza umwicaye iruhande ikayi ye kuko baba bicaye mu ruziga, na we agasuzuma niba uwa mbere yabikosoye neza. Bityo bikazenguruka bose uko ari batanu.”
Mujyambere akomeza avuga ko iyo ibyo birangiye, ukuriye iryo tsinda na we atwara iyo kayi, akayisuzuma areba ko nta kwibeshya kwabaye mu kubara amanota cyangwa guteranya. Iyo na we abirangije, agarura ikayi akayiha abandi bakayisuzuma bwa nyuma, igasorezwa ku muyobozi mukuru mubakosora iryo somo.
Ntawigira Francine, umwe mu basuzuma uko amakayi yakosowe, asobanura uko abikora yagize ati “Baguhereza ikayi ugatangira kubara impapuro zirimo, ukareba niba zihuza n’umubare wanditse inyuma. Hanyuma ugasuzuma amanota yatanzwe ku kibazo niba ahuye n’ayo banditse imbere, ukareba niba n’ayo ku rupapuro rw’imbere ahura n’ayo umukandida yahawe kuri buri kibazo.”
Iyo igikorwa cyo gukosora kirangiye, hakurikiraho gutondeka amakayi hakurikijwe ibimenyetso biri kuri ‘envelope’, aho amakayi y’abanyeshuri bo mu kigo kimwe abikwa ukwayo. Nyuma yaho, amakayi arapfukurwa agashyirwa ku murongo hakurikijwe nimero iranga umunyeshuri (Registration Number), maze amanota akandikwa ku mafishi.
Iki gikorwa cyo kwandika amanota nacyo gikorerwa mu matsinda y’abantu babiri aho umuntu umwe yandika amanota, undi akayasoma. Bose iyo barangije, baragurana buri umwe agasuzuma ibyanditswe na mugenzi we, niba nta kwibeshya kwabayemo.
Iyo Amanota amaze kwandikwa n’intoki , harebwa niba ateranyijwe neza, hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka Data Entry, hakarebwa niba nayo ahuye neza basanga aribyo amanota akemezwa.
Ibizamini bya Leta muri uyu mwaka byatangiye tariki ya 9 Nyakanga bisozwa ku ya 18. Mu cyiciro rusange (O-Level) hakoze abakandida 149,134, naho mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level) hakora 106,364, bakaba barakoreye kuri site 1,595 hirya no hino mu gihugu.
 
				 
															 
															 
															













 
								 
								 
								