OIP-1.jpg

Umujyi wa Kigali uragerageza umushinga mugari wa bisi z’amashanyarazi

Kuri uyu wa 24 Gicurasi, Urwego Ngenzuramikorere rw’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) hamwe n’Umujyi wa Kigali, n’abafatanyabikorwa b’abikorera batangije igerageza ry’imodoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi ku muhanda wa Kabuga–Nyabugogo.
Ni ku bufatanye n’ibigo bitanga imodoka zikoresha amashanyarazi BasiGo , Ecofleet n’abandi bafatanyabikorwa.
Nk’uko itangazo rya RURA ribivuga, intego nyamukuru y’iri gerageza ni ukureba uburyo bwo gutangiza serivisi ihoraho y’imodoka z’amashanyarazi no guteza imbere ubwikorezi burambye mu mijyi.
Ibi kandi nk’uko RURA ikomeza ibivuga, “bigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kongera ingano y’ingendo zitangiza ibidukikije, no guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku bidukikije birambye.”
RURA yizeza ko nyuma y’igerageza, hazakorwa isesengura ryimbitse rigamije kumenya niba habaho ishoramari ryagutse mu gutangiza izi modoka mu tundi duce tw’umujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.
Biteganyijwe ko iri gerageza rizamara ukwezi, kuva tariki ya 24 Gicurasi kugeza tariki ya 24 Kamena 2025.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads