Umuhanzikazi w’Umunyamerika ukunzwe cyane ku Isi, Taylor Swift, yambitswe impeta n’umukunzi we Travis Kelce, umukinnyi wa NFL ukinira Kansas City Chiefs, mu gihe hari hashize imyaka ibiri bari mu rukundo.
Ese urukundo rwabo rwatangiye gute?
Urukundo rwabo rwatangiye muri Nzeri 2023 mu ibanga. Uko umubano wabo wagendaga utera imbere ni ko wakomezaga gukomera, kugeza ubwo batangaje ko bagiye kurushinga.
Ibi byakomotse kuri Travis Kelce watangaje ko akunda indirimbo za Taylor Swift, ati: “Nashimishijwe cyane n’ubutumwa bw’indirimbo ze.” Ibyo byabaye intangiriro yo kumenyana kwabo, nyuma batangira kugaragara kenshi bari kumwe, urukundo rwabo rukomeza no kugaragarira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Mu mafoto Taylor Swift yashyize kuri Instagram ye, yagaragaje ibyishimo yatewe no kwambikwa impeta na Travis Kelce, ayaherekesha amagambo agira ati: “Umwarimu w’Icyongereza n’umwarimu w’imyitozo ngororamubiri bagiye kurushinga.”
Ibi byakiriwe neza n’abakunzi babo ku Isi hose, uvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera impeta y’agaciro yahawe, ikaba inasobanura urugendo rurerure rw’urukundo rwabo.
Perezida Donald Trump uri mu bagize icyo batangaza kuri aya makuru, ubwo yari mu nama n’abandi bayobozi, yabifurije kuzagira urugo rwiza, ati: “Ndabifuriza kugira amahirwe, nzi neza ko Travis ari umukinnyi mwiza kandi ucisha bugufi, na Taylor nawe ni uko.”

Impeta Taylor yambitswe yatwaye akayabo ka Milioni imwe y’Amadorari y’Amerika. Urukundo rwabo bombi ruri mu byagaragaje ko ubuzima bw’imyidagaduro bushobora kuba ipfundo ry’urukundo.
Umwanditsi: Kabano Patrick













