OIP-1.jpg

Ukraine yibasiwe n’igitero gikomeye kurusha ibindi byose

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igihugu cye cyibasiwe n’igitero cyo mu kirere gikomeye kurusha ibindi byose byigeze kugabwa kuri iki  gihugu, aho drones 728 n’ibisasu bya cruise cyangwa ballistic 13 byagabwe mu mijyi itandukanye.

Iki ni igitero bivugwa ko cyagabwe n’Uburusiya mu ijoro ryakeye tariki ya 8 Nyakanga 2025.

Iki gitero kije gikurikira amagambo aherutse gutangazwa na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wavuze ko igihugu cye kigiye kongera kohereza intwaro i Kyiv, nyuma y’uko icyumweru gishize byari byatangajwe ko iyi nkunga yahagaritswe.

Zelensky yamaganye iki gitero, agira ati: “Iki ni igitero cyerekana byinshi, kandi kije mu gihe hari imbaraga nyinshi zashyizwe mu rugendo rwo gushaka amahoro no kugerageza gushyiraho agahenge. Nyamara u Burusiya bwo bukomeza kubitera utwatsi.”

Ku wa Kabiri, Perezida Trump yagaragaje ko atangiye kurambirwa imyitwarire ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Aganira n’abanyamakuru yagize ati: “Niba mushaka ukuri, mumenye ko Putin ahora avuga ibinyoma byinshi. Ahora yitwara neza kuri twe, ariko mu by’ukuri ntacyo bimaze.”

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko amagambo ya Trump “atazatugiraho ingaruka zikomeye, kuko asanzwe akoresha imvugo zikakaye.”

Nubwo ibiganiro hagati y’aba bayobozi bombi bikomeje, kugeza ubu ntibiratanga umusaruro ugaragara mu rugendo rwo gushaka amahoro muri Ukraine, ibintu Trump yigeze kuvuga ko ashobora gukemura mu munsi umwe.

Mu cyumweru gishize, nyuma yo kuvugana kuri telefone na Perezida Putin, Trump yavuze ko “atishimiye na gato uko Putin ashaka gukomeza intambara kugeza ku ndunduro, akica abantu, kandi ibyo si byiza.”

Mu minsi ishize nibwo guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yahagaritse inkunga y’intwaro kuri Ukraine, icyemezo bivugwa ko cyafashwe na Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth na Elbridge Colby, Umunyamabanga wungirije ushinzwe politiki y’ingabo.

Nyuma yo guhindura icyo cyemezo, biravugwa ko misile 10 zo mu bwoko bwa Patriot zishobora koherezwa muri Ukraine, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Axios cyo muri Amerika.

Ku wa Kabiri kandi, Trump yavuze ko ari “kureba” umushinga w’itegeko ryatanzwe na Senateri Lindsey Graham, rigamije gushyiraho umusoro wa 500% ku bihugu bikomeza gucuruzanya n’u Burusiya.

Trump amaze igihe atangaza ko ashobora gushyiraho ibihano bikomeye ku Burusiya kuva yatangira manda ye muri Mutarama, ariko kugeza ubu ntiyigeze abishyira mu bikorwa. Mu kwezi kwa Kamena, yavuze ko ibyo bihano bihenda cyane, kandi agaragaza ko yari ategereje kureba niba haba amasezerano hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Icyakora, mu cyumweru gishize, Trump yavuze ko we na Putin baganiriye ku bihano kandi ko babyumvikanyeho, ndetse hari icyizere ko igisubizo cyiza cyaboneka bidatinze.

Amakuru agaragaza ko kugeza ubu nta gace na kamwe ka Ukraine katagezweho n’ibisasu by’u Burusiya.

Igitero gikomeye cyagabwe mu mujyi wa Lutsk, uri ku birometero 90 uvuye ku mupaka wa Pologne, cyasize cyangije byinshi muri uyu mujyi uzwiho kunyuzwamo intwaro n’ubutabazi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads