Leta y’u Bwongereza yashyize ahagaragara gahunda ikubiyemo ingamba nshya ku bihugu by’amahanga by’umwihariko umugabane w’Afurika.
Izo ngamba zirimo kugabanya inkunga mu burezi bw’abana ndetse n’ubuzima bw’abagore.
Nk’uko byari byatangajwe mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, Ubwongereza buzagabanya ingengo y’imari yagenerwaga ibigo mpuzamahanga ku kigero cya 40% mu rwego rwo kongera 2.5% ku byagendaga ku gisirikare ndetse bubashe guhangana n’imisoro ikomeje gushyirwaho n’Amerika ku bindi bihugu.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga (Foreign Office), igaragaza isuzumwa ryakozwe ryerekanye ko ibihugu bizagirwaho ingaruka cyane byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.
Nk’uko bitangazwa n’Ihuriro ry’imiryango ikora ibikorwa by’iterambere (Bond), iri gabanywa rizatuma ibikorwa by’ubutabazi nk’ubuzima no kunywa amazi meza bigabanuka maze byongere indwara n’imfu kuri uyu mugabane.
Uretse kugabanya inkunga igenerwa Afurika, hazanagabanwa 21% by’inkunga yagenerwaga uduce twa Palestine twibasiwe n’intambara yo muri Gaza.
Icyakora, guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko izakomeza gufasha bimwe mu bigo mpuzamahanga nka Banki y’Isi, ikigega cya Gavi gishinzwe gutanga inkingo ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza n’ubutabazi mu bice birimo intambara nka Gaza, Ukraine no muri Sudani.
Baroness Chapman, Minisitiri ushinzwe iterambere, yagize ati: “Buri pound rigomba gukoreshwa mu nyungu z’abaturage b’u Bwongereza batanga imisoro, ndetse n’abantu dufasha ku isi hose”. Ibyo nitubikomeza tuzaba turi mu cyerekezo kiza.
Gideon Rabinowitz, umuyobozi ushinzwe politiki muri Bond, yagize ati: “Birahangayikishije kubona inkunga ihabwa Afurika mu guteza imbere uburinganire, uburezi n’ubuzima igabanuka. Abaturage batishoboye cyane, by’umwihariko abari mu ntambara hamwe n’abagore n’abakobwa, nibo bazishyura ikiguzi cy’aya mahitamo ya politiki.”
“Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse burundu gahunda hafi ya zose zijyanye n’ubufasha yageneraga Isi e, u Bwongereza bukwiye kuba ari bwo butera intambwe yo gufasha, aho kubihagarika.”
Inkunga y’u Bwongereza yagenerwaga ibihugu by’amahanga imaze imyaka itari mike ishyirwa mu majwi, ndetse umwe mu ba minisitiri yigeze kwemeza ko abaturage batakiyishyigikiye.
Kuri ubu, Ikigo kimwe kitagabanyirijwe inkunga ni Banki y’Isi. ni mu gihe Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga byo byemeje ko Ishami ryayo rishinzwe guteza imbere ibihugu bikennye (International Development Association – IDA) rizahabwa miliyari 1.98£ mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, izafasha abantu bagera kuri miliyari 1.9 ku isi.
Guverinoma iyobowe na Tony Blair ndetse na Gordon Brown ni yo yashyize imbere igitekerezo cyo kongera inkunga y’u Bwongereza igenerwa amahanga ku kigero cya 0.7% by’umusaruro mbumbe. Ibi byagezweho mu 2013 ubwo David Cameron yari Minisitiri w’Intebe, ndetse binashyirwa mu mategeko mu 2015. Gusa, iyi ngengo y’imari yongeye kugabanywa igera kuri 0.5% mu 2021 n’ishyaka ry’aba Conservative, bitwaje ko igihugu kiri mu bibazo by’ubukungu byatewe na Covid-19.













