OIP-1.jpg

Ubwenge bukorano mu burezi: Amahirwe cyangwa gukuza ubunebwe?

Uko ikoreshwa ry’ubwenge bukorano rikomeje gukura ku muvuduko mwinshi, abashinzwe uburezi hirya no hino mu bihugu bigize isi barajwe ishinga no gushaka uko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ‘Artificial intelligence (AI)’ ryakwinjizwa mu myigire mu buryo buboneye.

Nubwo bimeze gutyo ariko, nta gushidikanya ko abanyeshuri hirya no hino batangiye gukoresha AI mu myigire yabo cyane cyane mu bihugu byashyize imbaraga mu ikoranabuhanga nk’u Rwanda.

Birashoboka cyane ko wowe uri gusoma iyi nkuru atari bwo bwa mbere wumvise ijambo ‘ChatGPT’ kuko rimaze kumenyekana ku bantu benshi by’umwihariko abanyeshuri.

Mu Rwanda, aho ikoranabuhanga ryimakajwe mu nzego zitandukanye, biramenyerewe ko abanyeshuri bifashisha ‘ChatGPT’ n’izindi ‘AI’ mu masomo yabo, imikoro bahabwa n’ibindi.

Kuva hatangizwa ChatGPT, ikoranabuhanga rikunzwe na benshi ryakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika OpenAI, yabaye urubuga wasangaho buri kimwe guhera ku nyandiko kugeza ku gutunganya porogaramu za mudasobwa.

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa EidTech Trends Africa bwo muri 2024, umubare w’abanyeshuri bakoresha AI mu masomo yabo mu bihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo, warazamutse ugera kuri 35% muri 2023.

Nubwo iri koranabuhanga rikomeje kugira uruhare mu myigire y’abanyeshuri, benshi bakomeje kwibaza ibibazo binyuranye ku mahirwe n’imbogamizi biri mu kwemerera AI gukoreshwa mu mashuri.

ICK News yabajije abanyeshuri batandukanye biga mu Ishuri rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK), bagaragaza uko bakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu myigire yabo.

Ndayambaje Jean Claude wiga mu mwaka wa kabiri w’Ibaruramari yemeza ko ChatGPT ibafasha byinshi.

Ati: “Njye mbona ChatGPT ari ingirakamaro kuko kuyigira ni nko kugira umwalimu muhorana ibihe byose. Iyo hari ikintu ntumva, nshobora kuyibaza ikakinsobanurira. Ni uburyo bwihuse bwo kubona ubufasha bigatuma utatsindwa mu ishuri.”

Ibi binemezwa kandi na Niyirema Olive wiga mu mwaka wa mbere w’Ibaruramari ugira ati “Iyo ndi gukora umukoro bampaye, ChatGPT imfasha gushaka ibitekerezo ndetse ikananyobora mu byo nandika.”

Ibi bitekerezo byerekana ubushobozi bwa ChatGPT mu guteza imbere imyigire, by’umwihariko mu mashuri adafite ibikoresho bihagije aho abanyeshuri bafata gusa ibyo bahabwa n’abarimu ku kigero kinini.

N’ubwo bimeze bityo, si abanyeshuri bose babona iri koranabuhanga neza.

Ndahayo Elias wiga mu mwaka wa gatatu w’Itangazamakuru avuga ko n’ubwo rifasha abanyeshuri mu myigire yabo ariko hari impungenge ku birebana n’ubunyangamugayo mu myigire cyane ko ngo bikurura ubunebwe. Ati: “Bamwe mu banyeshuri bagenzi banjye baterura ibyo ChatGPT ibahaye bakaba ari byo basubiza batabyumva. Ntabwo bari kwiga, bari gukopera.”

Ndahayo Elias wiga itangazamakuru mu mwaka wa 3 muri ICK

Impungenge za Ndahayo zerekana ko hari ibyago bishobora kuzanwa no kwishingikiriza cyane kuri AI.

N’ubwo ChatGPT ishobora gutanga ubufasha bufatika, hari impungenge ko abanyeshuri bashobora kuyikoresha nk’iy’ubusamo aho kuyikoresha nk’inyongera ku byo bakoze.

Izi mpungenge zifite ishingiro kuko ubushakashatsi bwa Tech4Ed Africa bwo muri 2023 bwerekanye ko 40% y’abanyeshuri biyemerera ko bakoresha AI mu gukora imikoro baba bahawe, nyamara badasobanukiwe neza n’uwo mukoro.

Elias Ndahayo asanga hakwiye kugira igikorwa kugira ngo iri koranabuhanga rikoreshwe mu buryo buboneye aho kugira ngo rihindure abanyeshuri abanebwe.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda igaragaza ubushake bwo kwinjiza ibikoresho by’ubwenge bukorano muri sisiteme y’uburezi bw’igihugu ariko yibanda cyane ku kubukoresha mu buryo buboneye.

Minisitiri w’uburezi, Nsengimana Joseph aganira na The New times mu kwezi gushize, yashimangiye uruhare rukomeye rw’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano mu gushyiraho ishusho y’uburezi bw’ejo hazaza mu Rwanda.

Minisitiri yavuze ko hari gahunda yo kwinjiza ubwenge bukorano mu buryo butaziguye muri gahunda y’uburezi, atari nk’isomo gusa ahubwo nk’igikoresho cyo kuzamura imyigire.  

Yagize ati: “Uyu mwaka, turimo gusuzuma integanyanyigisho kugira ngo dushyiremo ubwenge bukorano, atari ubwo kwigisha gusa ahubwo no gukoreshwa mu byumba by’amashuri. Nk’urugero, gutoza bots uburyo zafasha abanyeshuri bagowe n’isomo runaka zikabazamurira imyigire yabo. Ubushobozi bw’ubwenge bukorano bwo kuzamura uburezi ni bwinshi.”

Yashimangiye akamaro ko guteza imbere uburyo bw’ubwenge bukorano ‘AI Models’ bujyanye n’izo u Rwanda rukeneye.

Ati: “Moderi z’ubwenge bukorano ni nziza ugendeye ku makuru zubakanywe, kandi ntidushobora gutumiza gusa izo moderi. Tugomba kuzubaka ubwacu, dushingiye ku makuru yacu bwite, kugira ngo tumenye neza ko aribyo dukeneye.”

Minisitiri Nsengimana, akomeza avuga ko hakenewe amabwiriza kugira ngo hirindwe ingaruka zishobora guturuka ku gukoresha ibikoresho na sisitemu by’ubwenge bukorano.

Minisitiri w’uburezi, Nsengimana Joseph

Mu mushinga wa politiki y’uburezi ya 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyasabye ko hashyirwaho imfashanyigisho ku ikoreshwa ry’ubwenge bukorano, igamije kwigisha abanyeshuri gukoresha ChatGPT mu bushakashatsi aho kuyikoresha mu gutegura ibizami cyangwa indi mikoro yo mu ishuri.

Mugihe ubu bwenge ​​bukomeje gutera imbere, kwinjizwa muri gahunda y’uburezi bifite ibyiza byinshi ndetse n’ibibi. Uburyo igihugu kizabyitwaramo bizaba ingenzi mu gutanga ishusho y’abanyeshuri b’ejo  hazaza.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads