Kuri uyu wa Mbere, nibwo mu Gihugu hose hatangiye umwaka w’amashuri wa 2025-2026. Ni muri urwo rwego, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu gutangiza ku mugaragaro igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri.
Ibi byabereye mu kigo cy’amashuri cya Paysannat LE giherereye mu murenge wa Mahama, kuko kiri mu bigo bifite abanyeshuri benshi muri aka karere kandi batsinze neza ibizamini bya Leta 2024-2025, by’umwihariko mu cyiciro cy’amashuri abanza n’icyirangiza icyiciro rusange.
Yagize ati: “Kuri uyu munsi wo gutangira umwaka w’amashuri ndabashimira ukuntu mwatsinze neza ibizamini bya Leta, turifuza ko mwakomeza.”

Iki kigo gituranye n’inkambi ya Mahama, kikaba kigaho abanyeshuri basaga ibihumbi 11.
Guverineri yavuze ko kugira ngo umunyeshuri atsinde neza mu mashuri bisaba kugira ikinyabupfura, kwiga neza, kudasiba ishuri, kumvira mwarimu, kumvira ababyeyi no kwirinda ibishuko cyangwa ibyabarangaza.
Uretse ibyo kandi, ngo binagirwamo uruhare runini n’ababyeyi ndetse n’abarimu bitanga mu kazi kabo.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwiyemeje ko butazasubira inyuma mu mitsindire, ahubwo buzaharanira gukomeza intambwe bagezeho.
Akarere ka Kirehe mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 kaje ku mwanya wa mbere mu Gihugu hose n’amanota 91.3, mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun). Mu mashuri abanza naho Kirehe yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 97.09%.
No mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, Kirehe yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 95.6%. nyuma y’Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 96.9%.
Ku rwego rw’igihugu umwaka w’amashuri watangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, kuri Groupe Scolaire Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko umwaka wa 2025-2026 watangiye uyu munsi uzasozwa ku wa 24 Nyakanga 2026. Ni mu gihe igihembwe cya mbere cyo kizasozwa ku wa 19 Ukuboza 2025.















