Nk’uko bigaragara muri raporo y’agateganyo y’Ibiro bishinzwe gukora iperereza ku mpanuka z’indege mu Buhinde (Aircraft Accident Investigation Bureau), impanuka y’indege ya Air India yabaye mu kwezi gushize, igahitana abantu 260, yatewe no guhagarara kw’ihaturuka amavuta akoreshwa mu gutwara indege benzine azwiho kugaburira moteri z’indege.
Iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787 Dreamliner yari igiye iLondres, ariko ikimara guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Ahmedabad, yahise igwa. Abari bayirimo bose barapfa uretse umuntu umwe warokotse.
Nk’uko byatangajwe na CNN, hari amakuru yemeza ko mbere y’uko indege ihaguruka, hari buto zigenzura isohoka rya benzine zari zahinduwe mu cyumba cy’abapilote, bituma moteri zitongera kubona lisansi uko bikwiye.
Igihe indege yari imaze kugera ku muvuduko wa kilometero 333.36 ku isaha (bingana na 180 knots), buto ebyiri zigenzura benzine zarahinduwe, ziva ku mwanya wa “RUN” zijya kuri “CUTOFF”, bituma benzine itongera kugera muri moteri z’indege uko bikwiye.
Raporo igira iti: “Mu majwi yumvikanye mu cyumba cy’abapilote, umwe yabajije mugenzi we impamvu yahagaritse isohoka rya benzine, undi amusubiza ko atari we wabikoze.”
Nubwo nyuma izo buto zasubijwe ku mwanya wa “RUN”, moteri zari zitangiye kongera kwaka, ariko indege yo yari yamaze kugwa.
Amashusho yafashwe ku kibuga cy’indege yagaragaje ko Ram Air Turbine – uburyo butanga amashanyarazi mu gihe habaye ikibazo gikomeye kuri benzine yari yagaragaje ibimenyetso by’uko hari ikibazo mbere yuko indege itangira kuzamuka.
Raporo ikomeza iti: “Igihe buto zitanga benzine zasubizwaga mu mwanya wazo, ntacyo byafashije kuko indege yo yari imaze kuva ku butaka.”
David Soucie, inzobere mu mutekano w’ingendo z’indege akaba n’umusesenguzi wa CNN, yavuze ko izo buto “zashyizweho ku buryo umuntu ashobora kuzihindura ku bushake”, ariko ko“bidasanzwe kuba zombi zahindurwa icyarimwe ku buryo butunguranye.”
Yakomeje agira ati: “Mu myaka yashize, izo buto zavuguruwe kugira ngo zitazashobora kwimurwa ku buryo butunguranye cyangwa ngo zihindure ubwazo.”
Amakuru avuga ko umwe mu bapilote bari batwaye iyi ndege yari afite imyaka 56, akaba yari amaze amasaha arenga 15,000 atwaye indege, naho umupilote wa kabiri yari afite imyaka 32, amaze amasaha 3,400 mu ndege.
Abagenzuzi b’iyo mpanuka bavuze ko ibikoresho byose by’indege byari bifite ubushobozi bwo gutuma ihaguruka neza. benzine yayo yageragejwe kenshi bagasanga nta kibazo ifite, kandi nta nyoni nyinshi zari mu kirere cy’aho yahagurukiye.
Air India yatangaje ivuga ko muri iyi ndege yari itwaye abantu 242 barimo abagenzi n’abakozi. Muri bo harimo Abahinde 169, Abongereza 53, Abanyaporutigali barindwi ndetse n’Umunyakanada umwe.
Uretse abari mu ndege, hari n’abandi bantu bishwe n’iyi mpanuka ubwo indege yagwaga ku kigo cy’amacumbi cya BJ Medical College and Hospital.













