OIP-1.jpg

U Rwanda rwahawe miliyoni 18$ zo kwagura ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije

Nyuma y’uko Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Ibidukikije (GEF) kigeneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 18 z’amadolari y’Amerika (angana na miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda), biteganyijwe ko ibikorwa byo kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije mu Ntara y’Amajyepfo bigiye kwagurwa.

Nkuko tubikesha, The New Times, Aya mafaranga azakoreshwa mu kunoza no kwagura ibikorwa by’umushinga Green Amayaga, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA).


Iyi nkunga kandi izafasha kurengera ibidukikije no kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu turere dutandatu twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Ruhango, Huye na Gisagara.

Green Amayaga ni umushinga w’imyaka itandatu watangiye mu Ukwakira 2020, ugamije kubungabunga ubusugire bw’ibinyabuzima, guteza imbere serivisi zitangwa n’ibidukikije, kongera umusaruro w’ubuhinzi no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bantu no ku bidukikije.

Iyi nkunga ije ikurikira indi ya miliyoni 9 z’amadolari GEF yari iherutse gutanga yo gufasha mu  gusana agace ka Nyungwe–Ruhango, bivuze ko inkunga zose GEF imaze kugenera u Rwanda zigera kuri miliyoni 27 z’amadolari.

Mbere y’uko GEF igenera u Rwanda aya mafaranga, uyu mushinga wakoreraga mu bice bimwe byo mu turere tune gusa aritwo , Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara.

Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru wa REMA, avuga ko bashimira inkunga u Rwanda rwahawe na GEF ndetse ko  kubungabunga ibidukikije ari ikintu bashyize imbere cyane.

Ati “U Rwanda rwiyemeje kubungabunga ibidukikije no kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu bushakashatsi, ubumenyi bw’abaturage no gukora inyigo zishingiye ku bimenyetso.”

Yongeyeho ati: “Turashimira ubufasha twahawe na GEF. Ubu dufite ubushobozi bwo kwagura umushinga Green Amayaga ukagera mu Ntara y’Amajyepfo yose, iyi rero ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka ubukungu burambye butangiza ibidukikije.”

Ibyagezweho kugeza ubu

Nk’uko REMA ibitangaza, umushinga wa Green Amayaga umaze gutanga umusaruro  ufatika aho wakoreraga.

Uyu mushinga wafashije mu:

Kubungabunga ubutaka bwari bwarangiritse, haterwa amashyamba ku buso burenga hegitari 929 ndetse hanabungabungwa ishyamba kimeza rya Kibirizi – Muyira mu karere ka Nyanza.

Wateje imbere ubuhinzi, aho hatewe  ibiti birenga ibihumbi 243 hagamijwe kurwanya isuri, sibyo gusa kuko hanatewe ibindi biti ku buso bwa hegitari 763 ku mihanda mu rwego rwo kongera umwuka mwiza abantu bahumeka.

Hari kandi imishinga ifasha abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije, aho imiryango 21,000 yahawe imbabura zitangiza ibidukikije, bigabanya gutema amashyamba no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Abaturage basaga 2,534 bahawe amatungo magufi arimo inka, ihene n’ingurube, bituma bagira umutekano w’ibiribwa mu ngo zabo.

Ni muri urwo rwego muri uyu mushinga mushya, hitezwe ko hazongerwa ibikorwa bizamura ubushobozi bw’umuturage mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Biteganyijwe kandi ko uyu mushinga uzunganira gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2) ndetse n’Icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye.

Umushinga wa Green Amayaga watangijwe ku mugaragaro ku wa 23 Ukwakira 2020, ugamije gufasha abaturage basaga miliyoni 1.3.

Hashowemo miliyoni 32.7 z’amadolari, ku nkunga ya GEF na UNDP, ushyirwa mu bikorwa na REMA ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) n’uturere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko umaze kubungabunga amashyamba yari yarangiritse arenga hegitari 550, bingana na 0.14% by’amashyamba kimeza y’u Rwanda yose. Uretse ibyo kandi wanafashije mu gutera andi mashyamba 10.

Kugeza ubu mu gace k’Amayaga hatewe amashyamba ari ku buso bwa hegitari 345, amwe muri ayo ni irya Kibirizi–Muyira ndetse n’ishyamba rya Busaga.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads