Hashize igihe urwego rw’ubwikorezi mu Rwanda rugaragaza ko hari imbogamizi zikirubangamiye, birimo imihanda idahagije, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu zitanoze, kugeza umusaruro ku masoko bigoranye n’ibindi.
Ni muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry’igihugu NST2 kuva mu 2024-2024, gukemura ibi bibazo ari imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere nkuko byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva ubwo yamurikiraga Inteko Ishingamategeko Imitwe yombi iyi gahunda.
Kimwe mu bizibandwaho birimo, kubaka hanasanwe ibirometero bisaga 300 by’imihanda ku rwego rw’igihugu, ndetse hakorwe ibirometero birenga 500 by’imihanda y’imigenderano igamije koroshya kugeza umusaruro ku masoko.
Yongeyeho ko serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu mijyi n’icyaro zizanozwa, harimo no guteza imbere imodoka zikoresha amashanyarazi zidahumanya ibidukikije.
Mu Mujyi wa Kigali, ubwikorezi bwa rusange buzanozwa hagamijwe kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga.
Mu bwikorezi bwo mu kirere, RwandAir izongera ibyerekezo by’ingendo n’ubushobozi bwo gutwara imizigo.
Uretse ibyo kandi hazanihutishwa imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, ndetse hanatezwe imbere ikoreshwa ry’ibyambu ku kiyaga cya Kivu ku bufatanye n’abikorera.
Ibi bizafasha gukemura ibibazo by’ubwikorezi mu gihugu, byongere ubuhahirane n’ubucuruzi, bityo bigire uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu ry’u Rwanda.













