Mu myaka ya vuba, u Rwanda rwahisemo gushyira imbaraga mu guteza imbere siporo nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu. Ibi byakozwe binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bigezweho, kongerera ubushobozi inzego za siporo, ndetse no gushaka amahirwe yo kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
Izi gahunda zimaze gutanga umusaruro ugaragara. U Rwanda rumaze kwiyubakira izina nk’igihugu gishya mu kwakira amarushanwa ya siporo muri Afurika, bikagaragarira mu bikorwa bimaze kuhakorerwa n’ibiteganyijwe.
Uyu murongo uhamye u Rwanda rwihaye wagaragaye cyane muri uku kwezi kwa Nzeri 2025, ubwo Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) yatangiraga kubera i Kigali, ku nshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika. Iri rushanwa rikomeye ryatangiranye n’ubwitabire bwo hejuru ndetse n’imyiteguro idasanzwe, ryerekana ubushake bwa guverinoma mu guhindura u Rwanda igicumbi cy’amarushanwa mpuzamahanga.

U Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare
Ibyo gutsindira kwakira Shampiyona y’Isi byakomotse ku bunararibonye n’icyizere igihugu cyari kimaze kwiyubakira binyuze mu gutegura neza Tour du Rwanda, isiganwa ry’amagare riri ku rwego mpuzamahanga kuva mu 2009. U Rwanda rwagiye rugaragaza ubushobozi bwo gutegura iri siganwa rinyura mu mihanda itandukanye y’igihugu, rikitabirwa n’amakipe yo ku migabane yose, kandi rigakorwa mu buryo bubereye bose kandi bufite umutekano usesuye.
Tour du Rwanda ntiyagize uruhare mu gukundisha Abanyarwanda umukino w’amagare gusa, ahubwo ryagize n’uruhare rukomeye mu kumenyekanisha igihugu, kuzamura ubukerarugendo, no guha abakinnyi b’Abanyarwanda amahirwe yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.
Uretse amagare, u Rwanda rwigaragaje cyane mu mukino wa Basketball binyuze mu kwakira imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) kuva mu 2021. Imikino yabereye muri BK Arena, inzu y’imikino igezweho ikomeje kuba icyitegererezo muri Afurika. Kigali yagaragaje ko ishobora kwakira imikino ikomeye yitabirwa n’abantu ibihumbi, harimo n’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga, bituma igihugu cyinjira ku rutonde rw’ibyizerwa mu gutegura amarushanwa ya basketball.

BK Arena, inzu y’imikino igezweho muri Afurika, yakiriye imikino yanyuma ya BAL
Mu 2023, u Rwanda rwinjiye ku rutonde rw’ibihugu bike muri Afurika byashoboye kwakira Ironman 70.3, irushanwa rikomeye rikomatanya koga, kwiruka no gutwara igare. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse ku isi hose, kandi ryagize uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu gifite byose mu kwakira amarushanwa ya siporo no kubyaza umusaruro ubukerarugendo bukorerwa muri aya marushanwa.
Mu gihe iri rushanwa ry’amagare riri kubera mu Rwanda, ku wa 19 Nzeri 2025, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ku cyicaro cya FIFA muri Afurika giherereye muri Maroc.

Ibyo biganiro byemeje ko u Rwanda ruzakira FIFA Series 2026, imikino mishya ya gicuti y’amakipe y’ibihugu itegurwa na FIFA, izajya iba buri myaka ibiri igabanyika na kabiri. U Rwanda ruzakira iyi mikino mu mpera za Werurwe 2026, aho amakipe atandukanye azaza i Kigali gukina n’Amavubi. Ni intambwe ikomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru, kongera amarushanwa no guha ikipe y’igihugu amahirwe yo guhura n’amakipe akomeye yo ku migabane yose.
Ibi biganiro byanagarutse ku mahugurwa ya CPR/AED yo gutanga ubutabazi bw’ibanze mu gihe cy’uburwayi bw’umutima, yateguwe na FERWAFA ku bufatanye na FIFA n’impuguke mu buvuzi bw’umutima. Perezida Shema yanagaragaje ko FERWAFA ishaka gukoresha uburyo bushya bwa VAR bwitwa Football Video Support (FVS), bugamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abasifuzi, ndetse inateganya kwakira amahugurwa y’abatoza b’abasifuzi ba Afurika.
Ubwo buryo bwo gukorana bya hafi n’inzego nkuru nka FIFA, hamwe n’ubushake bwa guverinoma, ni ibisobanuro nyakuri by’uko u Rwanda rutekereza siporo nk’urwego rw’ingenzi mu iterambere.
U Rwanda ntirwifuza gusa kuba igicumbi cy’umupira w’amaguru, ahubwo runifuza kwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye. Ibi byemezwa n’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aherutse kugirira uruzinduko muri Azerbaijan, aho yasuye umuhanda wa Formula 1.

Perezida Kagame yasuye umuhanda wa F1 muri Azerbaijan
Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaje ubushake mu kwakira Formula 1, kuko mu Ukuboza 2024 ubwo u Rwanda rwakiraga inama y’inteko rusange ya FIA, yatangaje ko igihugu cyatanze kandidatire yo kwakira iryo rushanwa rikomeye bwa mbere muri Afurika mu myaka irenga 30.
Perezida Kagame yanasuye imihanda ya Formula 1 muri Singapore na Qatar, hagamijwe kwiga ku buryo hakubakwa mu Rwanda umuhanda ujyanye n’amarushanwa ya F1, igihe igihugu cyaba cyemejwe nk’ikizayakira.
Ibi bikorwa byose bijyana n’andi marushanwa menshi yamaze kubera mu Rwanda n’ay’akarere igihugu cyakiriye, arimo CECAFA, Zone V ya Basketball, Volleyball ya Afurika, ndetse n’imikino y’abafite ubumuga, n’andi menshi. Ibi byose byongera u Rwanda mu kugira isura nziza igaragaza ko gifite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa atandukanye ya siporo.
Ibyo byose kandi byakozwe n’u Rwanda, ni urugendo rushimangira ko siporo itari imyidagaduro gusa, ahubwo ari urwego rufite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu, kongera imibanire y’abantu no kumenyekanisha igihugu ku rwego rw’isi.

Perezida Paul Kagame yatangarije mu Nteko Rusange ya FIA 2024 ko u Rwanda twatanze kandidatire yo kwakira Formula 1
Umwanditsi: Niyomukiza Vivens













