Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yagiranye ubufatanye na Forward7, umushinga wo mu Bwami bwa Arabie Saoudite, ugamije kugeza gazi ya LPG (Liquefied Petroleum Gas) ku miryango y’Abanyarwanda ku giciro gito.
Uyu mushinga ugamije guteza imbere uburyo bwo guteka budahumanya ibidukikije no kugabanya ingaruka ziterwa no gukoresha ibicanwa gakondo nk’inkwi.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Bboxx ugamije kugeza ibikoresho 50,000 bya gazi ya LPG ku miryango mu gihe cy’amezi 18, ukazagirira akamaro imiryango yo mu mujyi wa Kigali, Musanze, Muhanga, Rwamagana na Huye.
Kugeza ubu, imiryango irenga 6,000 imaze kubona uburyo bwo guteka budahumanya ibidukikije binyuze muri uyu mushinga.
Ubu bufatanye bugamije kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa gakondo hifashishijwe uburyo bugezweho kandi burengera ibidukikije, buzanafasha kandi kugabanya ihumanywa ry’ikirere, kongera ubuzima bwiza no guteza imbere imibereho y’imiryango itishoboye.
Buri gikoresho cya gazi ya LPG kizaba kirimo isafuriya ebyiri, icupa rya gazi y’ibiro 12 kg, n’agafunguzo ka ‘smart valve’ gakoresha uburyo bwo kwishyura uko ugakoresheje (pay-as-you-go), ibi bikaba bigamije gutuma abadafite amikoro nabo babasha guteka mu buryo bugezweho.
Byongeye kandi uyu mushinga uzanunguka uburyo bwo gushyigikira ibikorwa birengera ikirere (carbon credits) buzakoreshwa mu kongera izindi gahunda ziteza imbere uburyo bwo guteka budahumanya ikirere cyangwa bwangiza ibidukikije, mu rwego rwo gushyigikira intego y’u Rwanda yo kuba igihugu kidahumanya ikirere kandi cyiteguye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Uyu mushinga watangiriye mu mujyi wa Kigali mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ubu ukaba wagejejwe no mu turere twa Musanze na Rwamagana, ukaba uteganya no kugera mu tundi turere twose mu gihe cy’umwaka umwe.
Bboxx izakomeza gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bamenye uko bahabwa aya mahirwe n’inyungu ziri mu gukoresha uburyo bwo guteka budahumanya ibidukikije.
Ibi bikaba bije nyuma y’uko imibare y’ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda REG igaragaza ko ibicanwa bikomoka ku biti ari byo bikoreshwa cyane mu gihugu, aho hejuru ya 80% by’ingufu zikoreshwa mu Rwanda zituruka ku biti. Abatuye mu bice by’icyaro akaba aribo bihariye ikigero kinini cy’abakoresha izi ngufu gakondo kuko gazi, amashanyarazi cyangwa ibindi bibisimbura byo gutekesha bigihenze cyangwa bitaboneka hafi yabo.













