OIP-1.jpg

U Bwongereza bwemeje ubwigenge bwa Palestine

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer ku Cyumweru yatangaje ko igihugu abereye umuyobozi cyemeye Palestine nk’igihugu gifite ubwigenge.

“Uyu munsi, kugira ngo tuzanzamure icyizere cy’amahoro ku Banya-Palestine n’Abanya-Israel, ndetse n’igisubizo kuri Leta zombi, Ubwami bw’u Bwongereza bwemeye ku mugaragaro igihugu cya Palestine.”

Starmer yari yavuze mu kwezi kwa Nyakanga ko azahindura aho u Bwongereza bwari busanzwe buhagaze mu gihe cyose Israel itahindura imyitwarire yayo muri Gaza, harimo kwemera guhagarika intambara no kwiyemeza umugambi w’amahoro arambye kandi agamije ku kubaho kw’igihugu cya Palestina iruhande rwa Israel.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yari yamaganye bikomeye iby’iki cyemezo ubwo cyatangazwaga bwa mbere, kimwe n’imiryango iharanira inyungu z’imbohe za Israel ziri muri Gaza ndetse na bamwe mu bagize ishyaka ry’Abaconservativateri.

Keir Starmer, umuyobozi w’ishyaka ry’Abakozi mu Bwongereza, yavuze ko kwemera igihugu cya Palesitine bitagamije guhemba Hamas, kuko “igisubizo gishingiye ku bihugu bibiri, si igihembo kuri Hamas” — ahubwo byerekana ko Hamas nta hazaza ifite, nta mwanya izagira mu butegetsi kandi nta ruhare izagira mu mutekano.

Ingingo yo kwemera Palestine ni impinduka ikomeye muri politiki y’imiyoborere y’ububanyi y’u Bwongereza, nyuma y’imyaka myinshi guverinoma zagiye zisimburana zivuga ko kwemera igihugu cya Palesitine bizakorwa ari uko ibiganiro by’amahoro bigeze ku rwego rwo hejuru. Ariko kuri ubu, bamwe mu bayobozi bavuga ko igihe kigeze ngo hakorwe igikorwa gifatika kugira ngo icyizere cy’amahoro arambye kidacika burundu.

Ibyo biganiro bigamije guhagarika intambara, ndetse no kugera ku gisubizo kirambye ku makimbirane hagati ya Israel na Palesitina, byaratsinzwe. Israel yarakaje amahanga ubwo yagabaga igitero ku bagize Hamas bari mu biganiro byaberaga muri Qatar.

Umukuru w’Urwego rw’ubuyobozi rwa Palesitine, Mahmoud Abbas, yashimye icyo cyemezo ubwo yasuraga Keir Starmer muri uku kwezi. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Downing Street, byatangaje ko aba bayobozi bombi bemeranyije ko Hamas idakwiye kugira uruhare na ruto mu buyobozi bwa Palesitine buzaza.

Mu butumwa bwe yashyize hanze mu mashusho, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashinje ibyo bihugu “guhemba iterabwoba rikomeye cyane” kandi avuga ko “nta gihugu cya Palesitina kizabaho.”

U Bwongereza butangaje icyo cyemezo nyuma y’uko Canada na Australia nabyo byamaze gutangaza ubwigenge bwa Palestine. Ni mu gihe biteganyijwe ko Portugal nayo iza gutangaza icyo cyemezo.

Icyakora, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashinje ibyo bihugu “guhemba iterabwoba rikomeye cyane” kandi avuga ko “nta gihugu cya Palesitine kizabaho.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads