Sanae Takaichi yabaye umugore wa mbere mu mateka y’u Buyapani utorewe kuba Minisitiri w’Intebe, mu gihe benshi bamwita “umugore w’imbaraga zidasanzwe” kubera urugendo rwe rw’ubuzima bwa politiki rwaranzwe no kutagamburuzwa.
Ni intsinzi yari itegerejwe kuva aho atorewe kuyobora Ishyaka rya Liberal Democratic Party (LDP), rizwiho kumara igihe kinini ku butegetsi mu Buyapani, mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2025.
Nubwo Takaichi yamaze gutsinda amatora, azemezwa bidasubirwaho n’Umwami w’Abami w’u Buyapani, Naruhito, nk’uko biteganywa n’amategeko y’igihugu.
Sanae Takaichi yavukiye mu Buyapani ku wa 7 Werurwe 1961. Yatangiye urugendo rwa politiki mu mwaka wa 1993 nk’umudepite wigenga, atarajya mu ishyaka na rimwe. Nyuma y’imyaka itatu, mu 1996, yinjiye mu ishyaka LDP, aho yakomeje kuzamuka mu ntera kugeza ageze ku rwego rwo kuriyobora.
Nubwo yagerageje inshuro ebyiri gushaka kuyobora ishyaka akabura amahirwe, urugendo rwe rwaranzwe no kudacika intege kugeza ubwo yegukanye intsinzi yamuhesheje umwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Mbere yo kwinjira muri politiki, Takaichi yize ibijyanye n’ubucuruzi muri Kobe University, akaba yaranakoreye mu itangazamakuru ndetse akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Yigeze no kuba Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’ubukungu.
Minisitiri Takaichi afite byinshi bimutegereje, birimo kongera guha ubudahangarwa ishyaka rye no kunga amaboko mu bya politiki, guhangana n’ubuzima bugoye cyane abaturage b’igihugu cye, gutakaza agaciro kw’ifaranga, ruswa n’imikoreshereze mibi y’umutungo byagiye bishinjwa abo mu ishyaka rye, umutekano n’ubusugire by’abanyagihugu, n’ibindi.
Takaichi akunze kuvuga ko yafatiraga icyitegererezo kuri Margaret Thatcher, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, uzwiho kuba umwe mu bagore bayoboye isi bafite imbaraga n’ubushishozi bukomeye.
Mu bayobozi b’isi bamushimiye ku mugaragaro nyuma yo kugirwa Minisitiri w’intebe, harimo Donald Trump, uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamugereranyije n’umuyobozi w’inyangamugayo ufite “ubwenge bwinshi n’imbaraga zidasanzwe.”
Mu butumwa bwe bwo kumushimira, Trump yavuze ko “Sanae Takaichi ari urugero rwiza rw’umugore w’umuyobozi ushoboye, ushobora guhindura amateka y’u Buyapani.”
Mu kumusubiza, Takaichi yashimiye Perezida Trump ku butumwa bwe, ashimangira ko yiteguye gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi no guteza imbere ubukungu n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko abagize guverinoma nshya ye batangazwa mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kbiri, aho Satsuki Katayama ategerejweho gutangazwa nk’umugore wa mbere uzaba Minisitiri w’Imari w’igihugu cy’u Buyapani.
Takaichi azarahirira kuyobora igihugu nka Minisitiri w’Intebe wa 104 w’u Buyapani ku mugoroba w’uyu munsi, asimbura Shigeru Ishiba, wari watangaje k’umugaragaro ubwegure bwe mu kwezi gushize.













