Indege ya sosiyete ya Air India yari igiye i Londres mu Bwongereza itwaye abantu 242 yakoze impanuka hashize iminota itanu ihagurutse mu mujyi wo mu burengerazuba bw’u Buhinde wa Ahmedabad kuri wa Kane, abarenga 240 barapfa mu gihe umuntu umwe gusa ariwe warokotse.
Umwe mu bayobozi bakuru ba polisi y’igihugu, Vidhi Chaudhary yabibwiye Reuters ati:”Turacyagenzura umubare w’abapfuye, harimo n’abaguye mu nyubako indege yaguyemo.”
Umugenzi umwe rukumbi warokotse ni Umwongereza ukomoka mu Buhinde, kandi ari kuvurirwa mu bitaro, nk’uko sosiyetei y’indege yabitangaje. Chaudhary yatangaje ko uwarokotse yari yicaye ku mwanya 11A, hafi y’umuryango w’imbere.
Uwo mugabo yabwiye itangazamakuru ryo mu Buhinde uburyo yumvise urusaku rukomeye nyuma y’aho indege AI171 yari imaze guhaguruka.
Yagize ati: “Hashize amasegonda mirongo itatu gusa indege ihagurutse, humvikanye urusaku rukomeye hanyuma indege irahanuka,” Ramesh Viswashkumar w’imyaka 40 yabibwiye ikinyamakuru Hindustan Times, cyagaragaje itike ye yerekana ko yari ku mwanya 11A.
Yongeyeho ati: “Byabaye vuba cyane.” “Nabyutse nsanga impande zose huzuye imirambo. Nagize ubwoba, ndahaguruka ndagenda. Impande zanjye hose hari ibice by’indege. Hari umuntu wanyegereye anyinjiza mu mbangukiragutabara, anzazana mu bitaro.”
Yavuze ko musaza we, Ajay, yari yicaye ahandi mu ndege. “Yarari kumwe nanjye, ariko sinshobora kongera kumubona ukundi. Ndabinginze mumbabarire mumufashe kumubona.”
Umuyobozi wa polisi ya Ahmedabad, G.S. Malik, yavuze ko imibiri yabonetse ishobora kuba irimo abagenzi ndetse n’abantu bari hasi bahitanwe n’iyo mpanuka. Mu bapfuye harimo na Vijay Rupani, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’intara ya Gujarat. Ahmedabad akaba ariwo mujyi mukuru muri iyo ntara.
Ibice by’indege byari binyanyagiye mu nyubako yaguyemo nk’uko bigaragazwa n’amafoto na n’amashusho yafashwe ahabereye impanuka. Igice cy’inyuma ku ndege cyacikiye hejuru y’iyo nyubako.

Televiziyo ya CNN News-18 yo mu Buhinde yatangaje ko iyo ndege yaguye hejuru y’aho barira muri iryo cumbi rya B.J. Medical College riyoborwa na leta, ihitana na benshi mu banyeshuri bigaga ubuvuzi.
Muri abo bantu 242 bari muri iyo ndege, harimo abantu bakuru 217 n’abana 11. Muri bo, 169 bari Abahinde, 43 bari Abongereza, 7 bari Abanya-Portugal, naho 1 akaba Umunya-Canada.
Ibiro bya Minisitiri w’Ubwikorezi bwo mu Kirere mu Buhinde byatangaje ko Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yategetse ko hashyirwa imbaraga zose mu gufasha ibikorwa byo gutabara ako kanya impanuka ikiba.
Ikibuga cy’indege cya Ahmedabad, cyari cyahagaritse ingendo zose z’indege nyuma y’impanuka, cyatangaje ko cyongeye gukora ariko gikora ingendo nke. Iki kibuga cy’indege kiyoborwa n’itsinda ry’ibigo by’ubucuruzi bya ‘Adani Group’ byo mu Buhinde.
Gautam Adani, uyobora Adani Group, yanditse kuri X ati:”Twatunguwe kandi tubabazwa cyane n’impanuka mbi cyane y’indege ya Air India Flight 171.”
Yakomeje agira ati:”Twifatanyije n’imiryango yagize igihombo gikomeye cyo kubura ababo. Turakorana bya hafi n’inzego zose kandi turatanga ubufasha bwuzuye ku miryango iri ku butaka.”
Urubuga rukurikirana indege rwa Flightradar24 rwatangaje ko iyo ndege yari Boeing 787-8 Dreamliner, imwe mu ndege zigezweho mu gutwara abagenzi zikoreshwa muri iki gihe.
Nk’uko bigaragazwa n’amakuru y’ikigo cya ‘Aviation Safety Network database’, iyi ni yo mpanuka ya mbere ibaye kuri Dreamliner, indege yatangiye gukoreshwa mu ngendo mu 2011.
Ni mugihe Flightradar24 yatangaje ko iyi ndege yakoze impanuka yakoze urugendo rwayo rwa mbere mu 2013, hanyuma ihabwa sosiyete ya Air India muri Mutarama 2014.
Indi mpanuka y’indege ikomeye yaherukaga kuba mu Buhinde, yabaye mu mwaka wa 2020 ikaba yarakozwe n’indege ya Air India Express, ishami rya Adani Group rigira igendo zihendutse. Icyo gihe abantu 21 bahasize ubuzima.













