Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, aravuga ko abantu babiri bakekwaho kwiba imirimbo y’agaciro kadasanzwe yari ibitswe mu nzu ndangamurage ya Louvre i Paris mu Bufaransa batawe muri yombi.
Ibiro by’Umushinjacyaha wa Paris byemeje ko umwe muri abo bagabo yafashwe ubwo yiteguraga gufata indege ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle.
Ibintu bifite agaciro ka miliyoni 88 z’amayero byibwe mu nzu ndangamurage isurwa cyane kurusha izindi ku isi ku Cyumweru gishize, ubwo abajura bane bitw binjiraga muri iyo nyubako ku manywa y’ihangu.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Bufaransa yemeye ko ingamba z’umutekano “zananiwe gukora neza”, bituma igihugu gisigwa icyasha n’ubu bujura.
Ibiro by’Umushinjacyaha wa Paris byatangaje ko ifatwa ryabakekwaho ubwo bujura ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira, ariko ntibyagaragaza umubare w’abantu bafashwe.
Amakuru yatanzwe n’inzego za polisi abwira itangazamakuru ry’Abafaransa, avuga ko umwe mu bakekwaho yari yitegura kujya muri Algeria, mu gihe bivugwa ko undi yari agiye mu gihugu cya Mali.
Biteganijwe ko abapolisi b’inararibonye bahata ibibaza abakekwaho icyo cyaha mu gihe kitarenze amasaha 96.
Umushinjacyaha wa Paris yanenze “itangazwa ry’amakuru ryabaye hakiri kare” rijyanye n’ubu bujura, cyane ko avuga ko ibyo byabangamiye ibikorwa byo gushakisha imirimbo yibwe no gufata abajura bayitwaye.
Ni mugihe abahanga bagaragaje impungenge ko iyo mirimbo yibwe, ishobora kuba yarangijwe cyangwa yaraciwemo uduce twinshi dutandukanye.
Umuhanga mu gushakisha ibihangano by’ubugeni byibwe wo mu Buholandi, Arthur Brand, yabwiye BBC ko zahabu na feza bishobora gushongeshwa, naho andi mabuye y’agaciro agakatwamo uduce duto ku buryo bitoroshye rwose kubihuza n’ubujura bwabaye.
Kuva ubwo bujura bwaba, ingamba z’umutekano zarakajijwe mu nzu ndangamurage z’ubugeni n’umuco byo mu Bufaransa.
Nyuma y’ubwo bujura kandi, Inzu Ndangamurage ya Louvre yimuriye imwe mu mirimbo yayo y’agaciro kanini muri Banki y’u Bufaransa. Ubu iyo mirimbo ibitswe mu bubiko bwihariye burinzwe cyane buri muri metero 8.5 munsi y’ubutaka, ku cyicaro gikuru cya Banki giherereye rwagati mu mujyi wa Paris.













