Umuhanzi ukiri muto wo muri Afurika y’Epfo, Tyla yanditse andi mateka akomeye mu rugendo rwe rwa muzika nyuma yo gutoranywa nk’umwe mu bagore b’indashyikirwa b’umwaka wa 2025 n’ikinyamakuru mpuzamahanga cya Glamour.
Ku myaka 23 gusa, Tyla amaze kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe, abasha guhuza injyana gakondo z’Afurika nka Amapiano, Gqom, na Bacardi n’injyana ya Pop, bigatuma akurura imbaga y’abafana ku isi hose.
Mu kiganiro yagiranye na Glamour, Tyla yavuzeko yakuriye mu buzima bugoye muri Afurika y’Epfo, aho yize kwihagana, kwigira no gukomeza impano ye. Mu bwana bwe yakoraga ubucuruzi buto, ndetse akunda kubyina kandi akitoza n’ubuzima, ibintu byamufashije guhangana n’ibibazo byaturetse ku kuba icyamamare akiri muto.
Indirimbo ye ‘Is It’ yumviswe n’abarenga miliyoni 1.3 ku munsi wa mbere isohotse, naho EP ye ‘We Wanna Party’ (WWP) imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 100, ndetse yabaye iya mbere mu ndirimbo za Afrobeats mu Bwongereza.
Yamaze no kugaragara mu bitaramo bikomeye nka Coachella na All Points East London, ubu akaba ari kwitegura gukora ibitaramo muri Aziya anategura album ye ya kabiri.
Ikinyamakuru Glamour, gifite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, kimaze imyaka irenga 85 kiyobora mu bijyanye n’imideli, ubwiza, imibereho myiza n’umuco w’abagore.
Gutoranya Tyla nk’umwe mu bagore b’indashyikirwa b’umwaka wa 2025, ni uburyo bwo kwerekana ko ibyo yagezeho mu muziki bifite agaciro, ndetse no gushimira uburyo akomeza guhuza umuco w’Afurika n’isi yose biciye mu mpano ye.














