OIP-1.jpg

Tuwurinde: Ubuziranenge bwa ‘Casque’ bugiye kujya bupimwa

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore aratangaza ko mu mpera za Kamena 2024, u Rwanda ruzaba rufite imashini ipima ubuziranenge bw’ingofero za moto ‘casque’ mu rwego rwo kurinda abatwara n’abatega moto.

Ibi byatangarijwe ku biro by’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gicurasi 2024, mu bukangurambaga bwateguwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo hagamijwe gufasha abamotari gukoresha casques nshya zigezweho, zifite ubuziranenge bwisumbuye.

Ubukangurambaga bwiswe ‘Tuwurinde’, bwateguwe nyuma y’uko bigaragaye ko zimwe mu ngofero abamotari bakoresha zitujuje ubuziranenge ku buryo bishobora kubateza ibyago byo guhura n’impanuka bagapfa cyangwa bakagira ikibazo mu mutwe.

Nk’uko bitangazwa na Minisitiri Dr. Gasore, imashini ipima casque izaba yamaze kugera mu gihugu mu mpera za Kamena 2024, hanyuma ishyirwe muri Laboratwari y’u Rwanda iherereye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Ati “Mu rwego rwo kugabanya Impfu n’ubumuga bituruka ku mpanuka zo mu muhanda, u Rwanda rugiye kuzana imashinI ipima ubuziranenge bwa casque kugira ngo hagenzurwe ko casque ziza ku isoko ryo mu Rwanda zujuje ubuziranenge.”

Minisitiri Dr. Gasore akomeza avuga ko imibare yo mu myaka ine ishize igaragaza ko moto zigira uruhare mu mpanuka zo mu muhanda ku mpuzandengo iri hagati ya 25% na 30%, aho abakomeretse bikabije bari kuri moto bari hagati ya 34% na 37%.”

Muri iyo myaka kandi, impuzandengo y’abakoresha moto bakora impanuka zo mu muhanda iri hagati ya 22% na 25%. Byonyine muri uyu mwaka wa 2024, abantu 63 bamaze gupfa bazize impanuka za moto.  

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwitwa ‘Tuwurinde’ aho abamotari bibumbiye mu makoperative basabwa kuzajya bajyana casque bari basanganwe kugira ngo zisimbuzwe izujuje ubuziranenge kandi nta kiguzi batanze.

Gusa, uzajya agura moto bwa mbere, azajya yigurira casque zujuje ubuziranenge ku giciro kidatandukanye cyane n’icya casque basanganywe.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads