Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tunisia, Rached Ghannouchi, yakatiwe gufungwa imyaka 14, bikaba byiyongereye ku bindi bihano byo gufungwa yagiye ahabwa mu manza zitandukanye.
Ghannouchi, uyobora ishyaka rya Ennahda, yari umwe mu banyapolitiki 18 n’abandi bayobozi bahamijwe icyaha cyo kugambanira umutekano w’igihugu ku wa Kabiri.
Itsinda rimwunganira mu mategeko ryahakanye ibyo aregwa, rivuga ko uru rubanza rutaranzwe n’ubutabera bwuzuye kandi rutari rwujuje ibisabwa ngo rube urubanza ruboneye.
Mu myaka ishize, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yakunze kwamagana ifungwa rya bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tuniziya, bavuga ko ibi bihano bigaragaza uburyo Leta ya Perezida Kais Saied iri gukandamiza no gucecekesha abatayishyigikiye.
Ghannouchi amaze umwaka afunze kuva mu 2023, kandi yanze kwitabira isomwa ry’urubanza ku wa Kabiri hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu mezi ashize, yakatiwe imanza eshatu zose hamwe zingana n’imyaka irenga 20, aho ashinjwa ibyaha birimo no kunyereza amafaranga yavuye mu bikorwa bitemewe.
Ghannouchi ni umwe mu bantu bazwi cyane muri politiki ya Tuniziya. Ni we washinze ishyaka Ennahda, rimwe mu mashyaka akunzwe kandi akunze kugira imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko, ndetse aheruka no kuba Perezida w’inteko ishinga amategeko.
Nk’uko ibiro ntaramakuru Tunis Afrique Presse bibitangaza, abana ba Ghannouchi, ari bo Mouadh na Tasnim, na bo bakatiwe ku wa Kabiri, nubwo bari baramaze guhunga igihugu. Bombi bahamijwe ibyaha bakatirwa igifungo cy’imyaka 35 buri umwe. Bakatiwe batari mu rukiko.
Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Rafik Abdessalem Bouchlaka n’uwahoze ayoboye urwego rw’ubutasi Kamel Guizani na bo bahanwe batari mu gihugu, aho bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’umutekano w’igihugu.
Perezida Kais Saied yahagaritse Inteko Ishinga Amategeko mu 2021 atangira kuyobora binyuze mu mategeko y’itegeko (decrees), nta kugisha inama Inteko.
Guhera icyo gihe, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu muri Tuniziya no mu mahanga batangaje ko ibikorwa byo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi byiyongereye muri icyo gihugu cyatangije impinduramatwara y’Abarabu mu 2011.
Abenshi mu bayobozi b’imitwe ya politiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze gufungwa kuva Perezida Saied yafata ubutegetsi, hamwe n’abanyamakuru bamwe, abavoka, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Icyakora Perezida Saied yahakanye ibyo aregwa byo gukandamiza abatavuga rumwe na we, avuga ko ibikorwa bye bigamije gushyira iherezo ku kajagari na ruswa byaranzwe n’ubutegetsi bwamubanjirije.













