OIP-1.jpg

Trump avuga ko atazemerera Israel kwiyomekaho agace ka West Bank

Perezida wa Leta Zunze Ubumw za Amerika Donald Trump, yavuze ko atazemera ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yigarurira agace ka West Bank akomekwa kuri Israel.

Ibi Trump yabwiye abanyamakuru muri White House mbere y’ijambo Netanyahu yari buvugire mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa Gatanu ati.

Yagize ati: “Ntabwo nzemerera nzemerera Israel kwiyomekaho West Bank… Ibyo ntibizaba.”

Trump, uteganya guhura na Netanyahu ku wa Mbere, yavuze kandi ko amasezerano y’agahenge ku ntambara yo muri Gaza “yari hafi kugerwaho.”

Israel ikomeje kotwsa igitutu n’amahanga kugira ngo ihagarike intambara muri Gaza no guhagarika kwigarurira West Bank, mu gihe ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba byatangiye gutangaza ku mugaragaro ko byemera Palestine nk’igihugu kigenga

Abanya-Israel bo mu murongo w’ibikerezo bikomeye ku bya kera babona kwigarurira burundu West Bank nk’uburyo bwo kuburizamo ishyirwaho rya Leta ya Palesitine.

Ibihugu by’u Bwongereza n’u Budage bivuga ko byaburiye Israel ngo ntiziyomekeho West Bank, mu gihe ku wa mbere umunyamabanga mukuru wa UN António Guterres yavuze ko ibyo byaba ari ibintu “bitakwihanganirwa mu rwego rw’imyitwarire iboneye, mu rwego rw’amategeko no mu rwego rwa politike”.

Ku rundi ruhande Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas yabwiye inteko rusange ya UN ko yiteguye gukorana n’abayobozi bo ku isi mu gushyira mu bikorwa gahunda y’amahoro kuri Israel n’Abanye-Palestine.

Uyu muyobozi kandi yashimiye ibihugu biherutse kwemera leta ya Palestine binyuze mu rukurikirane rw’amatangazo byasohoye, birimo Canada, Australia, u Bwongereza na Portugal, u Bufaransa, u Bubiligi, Luxembourg, Malta, Monaco, San Marino, Andorra, na Denmark.

Icyakora kugeza ubu, Amerika yanze kwemera Palestine, ivuga ko kuyemera ari uguhemba Hamas. Gusa n’ubwo bimeze gutyo, Trump we yabwiye abanyamakuru ko “turi hafi cyane kugera ku masezerano kuri Gaza, ndetse wenda n’amahoro.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads