OIP-1.jpg

Trump yanenze gahunda ya Elon Musk yo gushinga Ishyaka Rishya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze bikomeye, umugambi wa Elon Musk wahoze ari inshuti ye ya hafi wo gushinga ishyaka rishya rya politiki.

Ibi yabivuze ku Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, agira ati: “Ndatekereza ko ari ibintu bidafite ishingiro gushinga ishyaka rya gatatu.” Yakomeje agira ati: “Amerika yahoze ari igihugu gifite amashyaka abiri, bityo gushinga irindi shyaka byakongera urujijo mu baturage.”

Muri iki cyumweru gishize, Elon Musk yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bwemeza ko agiye gushing ishyaka rishya yise America Party, rifite intego yo guhangana n’amashyaka akomeye asanzwe muri Amerika, ari yo Abarepubulikani n’Abademokarate.

Trump na Musk bahoze ari inshuti zikomeye, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, Musk yari yahawe kuyobora Ikigo cya Leta gishinzwe Kugabanya Imikoreshereze y’Ingengo y’Imari (Doge), cyari kigamije kugabanya amafaranga akoreshwa na guverinoma.

Icyakora, uwo mubano ntiwarambye, kuko Musk yakunze kunenga politiki za guverinoma avuga ko zongerera igihugu imyenda, ibintu we atemeranyaho na Trump.

Guhera ubwo, umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi, kugeza aho ku Cyumweru gishize Musk yatangaje ko nubwo ishyaka rye ritazahita ritanga umukandida ku mwanya wa Perezida, intego ya mbere ari uko mu mezi 12 ari imbere bazibanda ku kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati: “Intego nyamukuru mu mezi 12 ari imbere ni uguhindura ibintu mu Nteko Ishinga Amategeko, yaba mu Mutwe wa Sena no mu Mutwe w’Abadepite.”

Mu kumusubiza, Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social agira ati: “Birambabaje kubona Elon Musk yarataye umurongo w’ibyo yakoraga mu byumweru bitanu bishize gusa.”

Kimwe mu byo aba bagabo batumvikanaho ni umushinga wa Musk wo gushyiraho itegeko ryategekaga abantu kugura imodoka z’amashanyarazi (Electric Vehicle Mandate – EV Mandate), Trump akavuga ko byari gutuma abantu bose bihutira kugura imodoka z’amashanyarazi mu gihe gito.

Trump yavuze ko iyo ari imwe mu mpamvu yatumye akura izo modoka mu mategeko aherutse gusinywa.

Yagize ati: “Ubu abantu bemerewe kugura icyo bashaka,  imodoka zikoresha lisansi, izikomatanya amashanyarazi n’amavuta (hybrids, zikomeje kugenda neza), cyangwa izindi modoka zishingiye ku ikoranabuhanga rishya – Ntihazongera kubaho itegeko ritegeka kugura imodoka z’amashanyarazi gusa.”

Mu bindi bikubiye mu itegeko rishya Perezida Trump aherutse gusinya harimo kongera ingengo y’imari ku mutekano wo ku mipaka, igisirikare n’inganda zitanga ingufu. Gusa, iri tegeko rinashyiraho kugabanya ingengo y’imari igenewe ibikorwa byo kwita ku buzima n’ibifasha abatishoboye kubona ibiribwa.

Musk yatangiye gutekereza ku gushinga ishyaka rishya ubwo yari mu ntambara y’amagambo na Trump, aho yakomeje kunenga bikomeye ingengo y’imari ye ndetse n’imikoreshereze yayo.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads