Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP) ryatangaje kuri uyu wa Kabiri ko uturere twinshi two mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum, turi mu kaga ko kwicwa n’inzara.
Ibi biterwa n’uko ibikenewe by’ibanze birenze ubushobozi buhari, cyane cyane kubera ikibazo cy’ibura ry’amafaranga agenewe inkunga y’ibiribwa mu bice by’iki gihugu byibasiwe n’intambara.
Ibi umuyobozi wa WFP muri Sudani, Laurent Bukera yabibwiye abanyamakuru i Genève ati: “Urwego rw’inzara ubukene n’agahinda twahasanze birakabije.”
Iri shami rya UN ryatangaje ko rimaze kugera ku bantu miliyoni imwe mu turere turindwi two muri Khartoum, nyuma yo kubona uburenganzira bwo kugera muri uwo murwa mukuru.
Intambara yo muri Sudani ihanganijishije ingabo z’igihugu n’umutwe urwanya ubutegetsi wa Rapid Support Forces (RSF) aho abantu miliyoni bamaze kuva mu byabo, ndetse n’iki gihugu kikaba cyaragabanijwemo ibice bigenzurwa n’impande zombi. Bityo umutwe wa RSF uracyagenzura ibice byinshi byo mu burengerazuba bwa Sudani.
Mu mpera z’umwaka ushize, ingabo za leta zishubije umurwa mukuru ziwambuye RSF. Ni mu gihe uyu mutwe wari warafunze inzira zinyuzwamo inkunga igenewe abatuye uwo mujyi.
Rumwe mu rugero rw’akarere kagaragajwe na (WFP) nk’agafite inzara ikabije ni Jebel Awlia.
Iri shami ryatangaje ko ingano y’amavuta n’ibiribwa itanga yagabanutse, bitewe n’uko rifite ikibazo cy’amafaranga cyane ko ibihugu bitanga inkunga byagabanyije amafaranga agenerwa ibikorwa by’ubutabazi. Rivuga ko ubu rikeneye hafi miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika kugira ngo bafashe abantu mu buryo bwo kubona ibiribwa n’amafaranga y’ingoboka.
Bukera yongeyeho ati: “Imfashabere zigenewe abana bato ndetse n’abagore batwite cyangwa bonsa ntizibonwa kubera kubura ubushobozi … Ntidushobora kugeza ku banya-Sudani ibyo biribwa bakeneye tudahawe inkunga yihutirwa.”
Mu kwezi kwa Mata, WFP yatangaje ko ingano y’ibiribwa itangwa mu bice bishonje yagabanijwe ikagera kuri 70% by’ingano isanzwe itangwa na WFP (ingana na kilokalori 2100 ku munsi).
WFP ivuga ko ubu iri gufasha abantu miliyoni enye muri Sudani hose.
Intambara muri Sudani yatangiye mu kwezi kwa Mata 2023, iterwa n’imvururu zishingiye ku gushaka ubutegetsi hagati y’ingabo n’umutwe wa RSF.













