Nibura abantu 30 bamaze gupfira mu mujyi wa Sweida muri Siriya, mu mirwano yabaye hagati y’amatsinda yo mu idini rya ‘Druz’ na bo mu moko ya ‘Bedouin Sunni’ nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’umutekano ya Siriya.
Abayobozi bavuga ko imibare ya mbere igaragaza ko abandi bagera ku 100 bakomeretse muri uwo mujyi, aho idini rya Druz ari rimwe mu madini akomeye.
Minisiteri y’umutekano ya Siriya yatangaje ko ingabo zayo zizinjira muri icyo kibazo mu buryo butaziguye kugira ngo zihoshe ayo makimbirane.
Ibi ni ibindi bimenyetso bishya by’ihohoterwa rishingiye ku madini muri Siriya, aho ubwoba mu matsinda y’amadini mato bwiyongereye nyuma y’uko inyeshyamba ziyobowe n’abayoboke babaiyisilamu zikuye ku butegetsi Perezida Bashar al-Assad mu Ukuboza ku mwaka ushize, zigashyiraho ubutegetsi bwazo n’inzego z’igisirikare.
Amakuru avuga ko ubwo bwicanyi bwadutse nyuma y’urukurikirane rw’iyibwa ry’abantu, harimo n’ifatwa ry’umucuruzi w’umu-Druze ku wa Gatanu, ku muhanda uhuza umujyi wa Damascus na Sweida.
Mu kwezi kwa Mata, umutwe w’inyeshyamba z’Abasuni warwanye n’abaturage b’Abadruze bitwaje intwaro bo mu gace ka Jaramana, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Damascus, maze imirwano ikomeza no mu kandi gace kari hafi y’umurwa mukuru.
Ariko, ni ubwa mbere imirwano itangajwe ko yabereye mu mujyi wa Sweida ubwayo, umurwa mukuru w’iyo ntara igizwe ahanini n’Abadruze.
Ishyirahamwerya ryita ku burenganzira bwa muntu muri Siriya (SOHR) ritangaza ko iyo mirwano yibasiye cyane agace ka Maqwas ko mu burasirazuba bwa Sweida, hamwe n’imidugudu iherereye mu nkengero z’uburengerazuba n’amajyaruguru y’uwo mujyi.
Iryo shyirahamwe rinavuga ko Minisiteri y’Ingabo ya Siriya yohereje imitwe y’ingabo muri ako gace.
Impungenge mu matsinda y’amadini mato zarushijeho kwiyongera nyuma y’iyicwa ry’Abalawite amagana mu kwezi kwa Werurwe, bikekwa ko ari igikorwa cyo kwihorera ku bitero byari byakozwe mbere n’abashyigikiye Assad.
Icyo ni cyo gitero cy’ihohoterwa rishingiye ku madini cyahitanye abantu benshi mu myaka myinshi muri Siriya, aho intambara y’abenegihugu yamaze imyaka 14 yarangiye ubwo Perezida Assad yahungiraga mu Burusiya nyuma y’uko ubutegetsibwe butembagajwe n’inyeshyamba.
Umujyi wa Sweida uherereye mu majyepfo ya Siriya, ku ntera y’ibirometero 38 uvuye ku mupaka na Jordan.













