OIP-1.jpg

Sherrie Silver yemeje itariki ya Silver Gala 2025

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sherrie Silver yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka The Silver Gala kigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, aho kizabera muri BK Arena ku itariki ya 1 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo cyiswe The Silver Gala 2025 kizarangwa n’ibikorwa by’ubugiraneza no kumurika imideli. Bivuze ko amafaranga yose azinjizwa azifashishwa mu gushyigikira ibikorwa by’iyi Fondation ifasha urubyiruko.

Umwaka ushize nabwo cyari cyabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Nzeri 2024, cyitabirwa n’ibyamamare byinshi byo mu myidagaduro Nyarwanda nka The Ben, Element Eleeeh, Kevin Kade, Alyn Sano, Miss Jolly Mutesi, Miss Muheto Divine, Bwiza, Intore Massamba n’abandi benshi.

Ibirori by’umwaka ushize kandi byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo abana bo muri Sherrie Silver Foundation barataramye, habaho gutambuka ku itapi itukura (red carpet) n’ibindi.

Amatike y’icyo gitaramo yari hagati ya 120,000 Frw na 1,000,000 Frw. Icyakora ibiciro by’uyu mwaka ntibiratangazwa.

Kugeza ubu abana bo muri Sherrie Silver Foundation bamaze gusohora indirimbo zitandukanye zirimo Uzagaruka, Mama, na Je m’appelle, aho basubiramo ibihangano by’abahanzi bazwi mu rwego rwo kugaragaza impano zabo no gukomeza kuziteza imbere binyuze mu buhanzi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads