Kuri uyu wa Gatanu, Umwongereza Harry Hudson yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwary’abahungu batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali.
Hudson w’imyaka 18 yanditse amateka nyuma yo gukora urugendo rw’ibilometero 36 yasize abandi, ahita aba Umunyabwongereza wa mbere utwaye Shampiyona y’Isi yo mu muhanda mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 19.
Iryo siganwa, ryamaze amasaha hafi atatu yuzuyemo ishyaka n’impinduka kugeza ku birometero bya nyuma, ryasojwe na Hudson ageze ku murongo ari wenyine akoresheje amasaha abiri n’iminota 55 n’amasegonda 19.
Yakurikiwe n’Umufaransa Blanc Johan w’imyaka 18 waje ku mwanya wa kabiri arushijwe amasegonda 16, ahabwa umudali wa feza, mu gihe umunya Polonye Jackowiak Jan yaje ku mwanya wa gatatu, ahabwa umudali wa bronze.
Muri iri siganwa ry’ibirometero 119 na metero 300, ryasojwe n’abakinnyi 66 mu basiganwa 141 baritangiye.
Ntirenganya Moise niwe Munyarwanda wabashije kurangiza isiganwa, kuko mugenzi we bari kumwe, Nkurikiyinka Jackson yaviriyemo nzira. Ntirenganya w’imyaka 18 yaje ku mwanya wa 66 akoresheje amasaha atatu, iminota icyenda n’amasegonda 32.
Nyuma yirangira ry’isiganwa mu batarengeje imyaka 19, nk’uko byari biteganyijwe uyu munsi, guhera saa Sita zuzuye, abakinnyi 118 bo mu bihugu 56, bose batarengeje imyaka 23, batangiye isiganwa ry’ibilometero 164.6, bivuze ko bazenguruka inshuro 11 yanyuzwemo na barumuna babo mu gitondo.














