Mu gice cy’Ingimbi zarushanwe ku wa Kabiri mu gusiganwa n’igihe muri Shampiyona y’isi y’Amagare y’abatarengeje imyaka 19, Michael Mouris niwe wegukanye iri siganwa.
Michael Mouris ni umusore ukomoka mu gihugu cy’u Buhorandi aho yavutse tariki 7 Gashyantare 2007, yujuje imyaka 18. Uyu musore ni umwe mu Ngimbi zari hano mu Rwanda ariko ubona afite imbaraga nyinshi cyane.
Mouris ni umwe mu batwazi b’Amagare ufite imbaraga nyinshi ariko kandi uzi kuzamuka. Ibirometero 22 na metero 800, Mouris yazirangije mu gihe kingana n’iminota 29 n’amasegonga 7 bituma aba uwa mbere.
Muri 2024, uyu Michael Mouris yitabiriye n’ubundi Shampiyona y’isi y’Amagare ubwo yari afite imyaka 17, ariko ntibyagenda neza kuko yasoje iki cyiciro cy’Ingimbi ari ku mwanya wa 15.
Mouris muri uwo mwaka wa 2024, kandi yitabiriye European Intercontinental Championship, aho nabwo yasiganwaga n’ibihe, araryegukana ariko mbere yaho mu gice cya European Intercontinental Championship Road Race yabaye uwa 82, bivuze ko bitagenze neza.
Michael Mouris yaje muri Shampiyona y’isi y’Amagare iri kubera hano mu Rwanda guhagararira u Buhorandi avuye mu ikipe yitwa Team Grenke – Auto Eder. Muri 2024, Mouris yakinaga muri Wielerploeg Groot Amsterdam na yo y’iwabo mu Buhorandi, bivuze ko amaze gukinira amakipe 2 kuva yatangira gutwara igare nk’uwabize umwuga.
Uyu musore yegukanye Shampiyona y’isi y’Amagare mu Ngimbi y’abatarengeje imyaka 19, akurikirwa na Ashlin Barry ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika warushijwe amasegonga 6 n’amatsiyerisi 84. Umunyarwanda witwa Byusa Pacifique yaje ku mwanya wa 53 aho yakoresheje iminota 34 n’amasegonda 34.
