OIP-1.jpg

Shampiyona y’Isi y’Amagare: Vallieres yegukanye umudali wa zahabu mu bagore, Ostiz awutwara mu bangavu

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025 Umunya-Canada Magdeleine Vallieres yanditse amateka mu isiganwa ry’abagore ryo mu muhanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu mu irushanwa rikomeje kubera mu mujyi wa Kigali.

Magdeleine Vallieres yegukanye intsinzi mu isiganwa ryari ku ntera ya kilometero 164.4, aho yakoresheje amasaha 4, iminota 34 n’amasegonda 48. Yakurikiwe n’Umunya-Nouvelle-Zélande Niamh Fisher-Black wasizwe amasegonda 23, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Espagne Mavi García, wasizwe amasegonda 27.

Abanyarwandakazi bane bose bari bahagarariye u Rwanda muri iri siganwa ry’uyu munsi ntibabashije kurirangiza.

Mu bangavu, umudali wa zahabu wegukanywe na Paula Ostiz

Mbere y’irushanwa ry’abagore, habaye isiganwa ry’abangavu ku ntera ya kilometero 74, ryatwawe na Paula Ostiz w’imyaka 18 ukomoka muri Espagne. Yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 9 n’amasegonda 19, ahita ahabwa umudali wa zahabu.

Umwanya wa kabiri wegukanywe n’Umutaliyanikazi Pegolo Chantal, nawe w’imyaka 18, naho Grossmann Anja wo mu Busuwisi aza ku mwanya wa gatatu.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi babiri mu cyiciro cy’abangavu, ari bo Yvonne Masengesho na Liliane Uwiringiyimana. Bombi bashoboye gusoza isiganwa mu gihe abandi bakinnyi 15 batarisoje.

Yvonne Masengesho yaje ku mwanya wa 48 akoresheje 2:21:39, mugihe Liliane Uwiringiyimana yaje ku mwanya wa 49, nawe akoresheje 2:21:39.

Mu bakinnyi 72 bari batangiye isiganwa, abagera kuri 57 nibo babashije kurisoza.

Shampiyona y’Isi y’Amagare irasozwa ku Cyumweru

Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri, n’isiganwa rikomeye mu cyiciro cy’abagabo, aho bazasiganwa ku ntera ya kilometero 267.5. Biteganyijwe ko isiganwa rizatangira saa 09:45 rikazasozwa saa 16:45, ribere mu mihanda ya Kigali.

Ku nshuro ya mbere mu mateka, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu mu cyiciro cy’abagabo, ari bo Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric, Nkundabera Eric na Nsengiyumva Shemu.

Mu bakinnyi bitezweho guhatana bikomeye harimo nimero ya mbere ku isi Tadej Pogacar, wegukanye Shampiyona y’Isi iheruka yabereye i Zurich mu Busuwisi (2024), ndetse na Remco Evenepoel, wamukojeje isoni mu isiganwa rya “Time Trial” ryabaye ku munsi wa mbere.

Abakunzi b’amagare bitezweho kwitabira ari benshi, mu gihe u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’igihugu cyakiriye neza iri rushanwa rikomeye rihuriza hamwe ibihangange ku rwego mpuzamahanga.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads