OIP-1.jpg

Shampiyona y’Isi y’Amagare: Lorenzo Finn yegukanye umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka 23

Kuri uyu wa Gatanu, Umutaliyani Lorenzo Finn, w’imyaka 18 y’amavuko, yanditse amateka yo yegukanaga umudali wa zahabu mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, mu irushanwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare rikomeje kubera mu Rwanda.

Finn yegukanye intsinzi mu isiganwa ryakinwe ku ntera ya kilometero 164.6, arirangiza akoresheje amasaha 3, iminota 57 n’amasegonda 27, ku muvuduko w’ibilometero 41 ku isaha.

Uyu musore ukiri muto yari yanegukanye shampiyona y’Isi y’umwaka ushize mu cyiciro cy’ingimbi, yongera kwigaragaza nk’impano idasanzwe mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Ku mwanya wa kabiri haje Jan Huber wo mu Busuwisi, wegukanye umudali wa feza, aho yageze ku murongo asizweho amasegonda 31 na Finn. Iri siganwa ryabayemo guhangana gukomeye hagati yaba basore bombi, kugeza ku birometero bya nyuma.

Marco Schrettl wo muri Austria yegukanye umudali wa bronze, asoza ari ku mwanya wa gatatu, asizwe n’uwa mbere umunota n’amasegonda 13.

Mu bakinnyi 120 batangiye isiganwa, abasoje ni 56, mu gihe abandi bavuyemo barimo n’Abanyarwanda batatu aribo Ruhumuriza Aimé, Ufitimana Schadrack na Tuyizere Etienne. Niyonkuru Samuel ni we Munyarwanda rukumbi wasoje isiganwa, aho yaje ku mwanya wa 50, akoresheje amasaha 4, iminota 13 n’amasegonda 31.

Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 ikomeje kubera i Kigali mu Rwanda, aho abakinnyi n’amakipe yo ku migabane yose bahatanira imyanya ya mbere mu byiciro bitandukanye. Ni ubwa mbere iri rushanwa riri kubera ku mugabane wa Afurika.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads