OIP-1.jpg

Shampiyona y’Isi y’Amagare: ITT y’abatarengeje imyaka 19 yegukanwe n’Abaholandi mu bahungu n’abakobwa

Kuri uyu wa Kabiri Umuholandi Michiel Mouris yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere mu gusigana n’igihe (ITT) muri Shampiyona y’Isi mu cyiciro cy’abahungu bari munsi y’imyaka 19. Ni mugihe muri icyo cyiciro ariko mu bangavu, isiganwa ryegukanwe na Arens Megan n’ubundi ukomoka muri icyo gihugu.

Mouris yegukanye umwanaya wa mbere akoresheje iminota 29 n’amasegonda 7, arusha Umunyamerika Ashlin Barry amasegonda atandatu waje ku mwanya wa kabiri ndetse n’Umubiligi, Seff van Kerckhove, amasegonda umunani wabaye uwa gatatu.

Michiel Mouris (hagati) agaragiwe n’abamukurikiye

Ku ruhande rw’abakobwa, umuholandikazi Megan yabaye uwa mbere akoresheje iminota 25 n’amasegonda 47. Yakurikiwe na Ostiz Paula ukomoka muri Espagne, arushijwe amasegonda 35. Umwanya wa gatatu wegukanwe n’Umwongerezakazi Gissinger Oda Aune warushijwe amasegonda 37 n’uwa mbere.

Abanyarwakazi babiri basiganwe ni Masengesho Yvonne wegukanye umwanya wa 33 arushijwe na Arens Megan iminota itatu n’amasegonda 55 mu gihe Uwiringiyimana Liliane yabonye umwanya wa 40 arushijwe n’uwa mbere iminota itanu n’amasegonda 11.

Mu bakinnyi 85 bakinnye ITT y’ingimbi kuri uyu wa Kabiri, Umunyarwanda wasoreje hafi ni Byusa Pacifique wabaye uwa 53 asizwe iminota 5 n’amasegonda 27 na Michiel Mouris. Naho Ishimwe Brian yabaye uwa 55 arushijwe iminota 5 n’amasegonda 52.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ikomeje kubera i Kigali, izakomeza ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, aho izaba igeze ku munsi wa Kane. Hazina amakipe asiganwa n’igihe ku giti cyayo (Team Time Trial- TTT), kandi abagabo bazaba bavanze n’abagore, basiganwe intera y’ibilometero 41.8 guhera saa 13:45.

Iri siganwa rizitabirwa n’amakipe 19, aho buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi batandatu barimo abagabo batatu n’abagore batatu.

Ikipe y’u Rwanda izaba igizwe na Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette.

Arens Megan (hagati) yambwitswe umudali wa zahabu ugaragaza ko yabaye uwa mbere

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads