OIP-1.jpg

Shampiyona y’Isi y’Amagare: Australia yegukanye umwanya wa mbere mu makipe

Ikipe y’Igihugu ya Australia yatwaye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyikiciro cy’amakipe “Team Time Trial Mixed Relay”, aho abagabo n’abagore bakinira hamwe, bose basiganwa n’igihe.

Australia yakoresheje iminota 54.3 ku ntera y’ibilometero 41.8, irusha u Bufaransa bwaje ku mwanya wa kabiri amasegonda atanu mu gihe ikipe ya gatatu yabaye u Busuwisi bwarushijwe amasegonda 18.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nayo yahatanye muri iki cyiciro, yaje ku mwanya wa 11 ikoresheje isaha imwe n’iminota itatu n’amasegonda umunani mu gihe Benin ariyo yabaye iya 15 ikoresheje isaha n’iminota 12 n’amasegonda 14.

Mu minsi ine Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 imaze ibera i Kigali, hakinwaga amasiganwa yo kurushanwa ibihe, aho abakinnyi bahaguruka bonyine cyangwa mu makipe.

Guhera ku wa Kane, hazatangira amasiganwa yo mu muhanda (Road Race), abakinnyi bagendera hamwe mu gikundi, aho hazakina icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 bazasiganwa intera y’ibilomero 119.3 guhera saa Saba n’iminota itanu. Biteganijwe ko iki cyiciro kizitabirwa n’abasiganwa 84.

Muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

Ku wa Gatanu hazakina abahungu bari munsi y’imyaka 19 n’abatarengeje imyaka 23, ku wa Gatandatu hakine abangavu bari munsi y’imyaka 19 n’abagore, naho ku Cyumweru, ku munsi wo gusoza, hakine abagabo bazakora intera y’ibilometero 267.5.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads