Shakib Cham yongeye gushotorwa n’abahanzi b’Abanya-Kenya barimo Arrow Bwoy, Khaligraph Jones, na Willy Paul nyuma yo gutsindwa na Rickman. Ibi bibaye nyuma y’uko aherutse gutangaza ko yiteguye guhatana n’umuhanzi uwo ari we wese wo muri Kenya ushaka ko bahurira mu mukino w’iteramakofe.
Shakib, umugabo wa Zari Hassan, yongeye avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Arrow Bwoy yemeye ko bahura mu kibuga, akanamusaba kutazazana n’umugore we.
Arrow Bwoy yagize ati “Ntuzazane Zari, sinifuza ko azabona umugabo we akubitwa, bikamutera agahinda cyangwa ibindi bibazo”.
Ibi bije nyuma y’uko Rickman wahoze ari umukunzi wa Sheila Gashumba, yakubise Shakib ku buryo butunguranye, ibyo bita “knock out”agahita atsindwa kuburyo yakuwe mu mu kibuga n’abaganga kubera ko atari agishoboye kwihagararaho.

Zari Hassan nawe yagaragaje ko yababajwe n’ibyamubayeho, maze agira inama umugabo we
Agira ati “Ugomba gutuza, ukumva inama z’abaganga, ukitaba telefone z’ingenzi gusa, ubundi ukaruhuka bihagije”.
Nubwo shakib yaracyiri mu gahinda ko gutsindwa, abandi bahanzi b’Abanya-Kenya barimo Khaligraph Jones na Willy Paul nabo batangaje ko biteguye guhatana na Shakib mu mukino uwo ari wo wose w’amaboko.
Ibi byatumye benshi bibaza niba koko Shakib ashaka kwinjira mu iteramakofe nk’umwuga, cyangwa niba ari uburyo bwo kwisubiza icyubahiro nyuma y’uko yashegeshwe n’itsindwa rye rya mbere.
Umwanditsi: Kabano Patrick













