Kuri uyu wa kabiri, uwahoze ari Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Sepp Blatter n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Umufaransa Michel Platini, bombi bagizwe abere ku byaha bya ruswa n’urukiko rwo mu Busuwisi, nyuma y’imyaka ibiri n’igice bahamwe n’ibyo byaha.
Aba bombi, bahoze ari abantu bakomeye mu mupira w’amaguru ku isi, bahanaguweho ibirego by’uburiganya n’Urugereko rw’Ubujurire rudasanzwe rw’Urukiko mpanabyaha rwo mu Busuwisii ruherereye mu mujyi wa Muttenz, hafi ya Basel.
Amakuru dukesha BBC avuga ko iburanisha ryabaye nyuma y’uko abashinjacyaha bo mu Busuwisi bajuririye kuba aba bombi barahamwe n’ibyaha by’uburiganya mu 2022 bagirwa abere mu rukiko rwibanze. Abo bagabo bombi bari barahakanye ibyo birego.
Uru rubanza rujyanye na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Busuwisi (miliyoni 2.26 z’amadorali) Blatter yishyuye Platini wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA), mu 2011.
Uru rubanza rumaze igihe kirekire kuko ruhera mu 2015, ubwo FIFA yatangiraga kuvugwamo uburiganya na ruswa, byatumye Leta Zunze Ubumwe za America ibyinjiramo, itangira gukora iperereza kuri ibyo byavugwa mu rwego rureberera umupira w’amaguru ku Isi
Iyi sakirirego ikomeye mu zabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru, yarimo ubufatanye hagati y’abayobozi bari bayoboye umupira w’amaguru ku isi n’abayobozi b’amasoko y’imikino, aho habaye ibyaha by’uburiganya, ruswa ndetse no kunyereza amafaranga.
Ibyo byatumye Blatter yegura ku buyobozi bwa FIFA kandi birangiza icyizere cya Platini wari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi UEFA, cyo kumusimbura nk’umuyobozi wa FIFA.
Abashinjacyaha b’Abasuwisi bahise bashinja Blatter, ubu ufite imyaka 89, na Platini, ufite imyaka 69, kubeshya FIFA ku bijyanye n’amafaranga yishyuwe Platini, bavuga ko ari ibyaha by’uburiganya no gukoresha impapuro mpimbano. Bavuze ko ubwishyu “nta shingiro bufite”.
Bombi bavuze ko ayo mafaranga yari uburyo bwo kwishyura ibikorwa by’ubujyanama kuri Platini – wayoboraga Uefa – yakoze kuri FIFA.
Mu buhamya yatanze mu rubanza rwa mbere, Blatter yavuze ko yasabye Platini gukora nk’umujyanama we mu 1998. Yongeyeho ko, icyo gihe, Fifa itashoboraga kwishyura miliyoni 1 y’amafaranga y’Ubusuwisi yasabwaga na Platini.
Ahubwo bemeranijwe kugabanya amafaranga y’umwaka agera ku mafaranga y’Ubusuwisi 300,000, muri yo asigaye yishyurwa nyuma.
Urukiko mpanabyaha rw’Ubusuwisi i Bellinzona rwahanaguyeho bombi ibyaha, rwemera ko bari bafite “amasezerano yagati yabo (gentlemen’s agreement) ” ku bijyanye no kwishyuna. Abashinjacyaha ba Leta bajuririye icyo cyemezo, bituma habaho urubanza rushya.













