OIP-1.jpg

Seminari nto ya Kabgayi yateguye Igitaramo cy’Imbaturamugabo

Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025 nibwo mu Iseminari Nto ya Kabgayi hazabera igitaramo cy’imbaturamugabo ‘Resurrexit Concert’

Iki Gitaramo ngarukamwaka cyitiriwe Izuka rya Yezu Kristu, gitegurwa na Seminari yitiriwe Mutagatifu Léon hagamijwe gufasha Abakirisitu kwizihiriza hamwe Pasika nka “kimwe mu bintu bigize ipfundo ry’ubukiristo”, gufasha Abasemimari gukunda umuziki Gatolika no kubafasha kwigira ku bandi bafite aho bageze mu muziki.

Aganira na ICK News, Padiri Rukundo Pater, ushinzwe amasomo akaba anashinzwe iterambere ry’umuziki mu Iseminari Nto ya Kabgayi yavuze ko ikigenderewe cyane muri uyu mwaka ari ukwizihiriza hamwe n’Abakiristu Gatolika Yubile y’impurirane y’imyaka 125 Ivanjiri imaze igeze mu Rwanda ndetse n’imyaka 2025 ishize Yezu Kristu aje mu Isi gucungura muntu.

Uretse ibyo kandi hazanizihizwa isabukuru y’imyaka112 iyi Semimari imaze ishinzwe kandi inatanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki wa Gatolika mu Rwanda.

Nubwo hazaba hari ibyamamare mu muziki Gatolika w’u Rwanda, buri muntu wese aratumiwe kuko nta kiguzi cyo kwinjira muri iki Gitaramo cyashyizweho.

Ati “Icyo tugamije ni uko Abakirisitu bo muri Diyoseze ya Kabgayi ndetse n’ab’ahandi bazaza tukifatanya kwishimira Pasika n’umuziki mwiza, kuko abana barererwa hano tuba twabahawe n’amaparuwasi atandukanye tugasanga rero kugira ngo umuziki wa Kiliziya Gatolika ugire ireme bidusaba kubaheraho, hanyuma bagera muri ayo ma paruwasi bakabafasha.”

Biteganijwe ko iki gitaramo kizatangira saa kumi z’umugoro kizitabirwa na Bright Five Singers, Chorale St Paul Kicukiro, Salomé & Roberto, Immaculee Conception y’Ikabgayi, Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, Chorale St Pierre Gitarama, ndetse n’Abaririmbyi na Fanfare ba Seminari Nto ya Kabgayi.

Semimari Nto ya Kabgayi yisunze Mutagatifu Léon, yashinzwe mu mwaka wa 1913 ikaba ifatwa nk’ishuri rya mbere rikuze muyisumbuye yo mu Rwanda.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads