Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy, yakatiwe igihano cyoo gupfungwa imyaka itanu nyuma yo guhamywa n’urukiko icyaha cyogucura umugambi w’ubuhemu mu rubanza rujanye no kwakira miriyoni z’amayero (Euro) y’indonyi yahawe n’uwari perezida wa Libya Col Muammar Gaddafi.
Urukiko mpanabyaha rw’i Paris rwamugize umwere ku bindi byaha byose birimo ruswa idasabwe mu buryo bweruye n’amafaranga yo kwiyamamaza atemewe n’amategeko.
Sarkozy yarezwe gukoresha amafaranga yavuye kwa Gaddafi mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2007, icyakora we avuga ko uru rubanza rushingiye ku bikorwa bya politiki.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Sarkozy yasezeranyije gufasha Gaddafi guhangana n’isura mbi yari afite mu maso y’ibihugu by’iburengerazuba.
Umucamanza Nathalie Gavarino yavuze ko Sarkozy yemereye abajyanama be ba hafi kuvugana n’abayobozi ba Libya mu ntumbero yo kuboNA imfashanyo y’amafaranga yo kwiyamamaza.
Ariko urukiko rwemeje ko ntabimenyetso bihagije byerekana ko Sarkozy ari we wungukiye muri ayo mafaranga yo kwiyamamaza atemewe n’amategeko.
Yakatiwe gupfungwa imyaka itanu. Bivugwa ko azinjira muri gereza n’ubwo yajyana ubujurire mu rukiko.
Yanategetswe gutanga ihazabu ingana na miliyoni imwe y’amayero.
Ipereza ku byaha biregwa Sarkozy ryatangiye mu mwaka wa 2013, hashize imyaka ibiri Saif al-Islam, umuhungu wa nyakwigendera Muammar Gaddafi, atangaje bwa mbere ko Sarkozy yakiriye amamiliyoni y’amafaranga ya se kugira ngo aterwe inkunga mu kwiyamamaza mu matora yo mu 2007.
Mu mwaka wa 2021, Sarkozy yahamijwe icyaha cyo gushaka guha ruswa umucamanza mu 2014, maze aba perezida wa mbere w’u Bufaransa wigeze guhabwa igihano cy’igifungo.
Mu Ukuboza uwo mwaka, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje ko ashobora kurangiriza igihano cye mu rugo, yambaye agakoresho kerekano aho ari buri gihe.
Sarkozy, w’imyaka 70, yabaye perezida w’Ubufaransa kuva 2007 kugeza 2012.













