OIP-1.jpg

RMA yahaye abofisiye 81 impamyabumenyi mu buvuzi no mu bya gisirikare

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Kanama, Abasirikare 81 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bari bamaze imyaka ine biga ibijyanye n’ubuvuzi rusange, kubaga ndetse n’imibanire mu bya gisirikare bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Ibi birori byabereye, i Gako mu Karere ka Bugesera, aho aya masomo yatangwaga ku bufatanye bwa Rwanda Military Academy (RMA) ndetse na Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ari kumwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye nka Prof. Didas Kayihura, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Uburezi n’abandi.


Mu bahawe impamyabumenyi, harimo abasirikare 20 bize ubuvuzi rusange, mu gihe abandi 61 bahawe izo mu bijyanye n’imibereho y’abasirikare n’amasomo ya gisirikare.

Mu ijambo rye, Brig Gen Franco Rutagengwa, Umuyobozi wa RMA, yashimangiye akamaro k’ubufatanye hagati ya UR na RMA, avuga ko ari ingenzi mu gutegura abayobozi bashya b’igisirikare cy’u Rwanda.

Brig Gen Franco Rutagengwa, Umuyobozi wa RMA

Yagize ati: “Muvuye muri Rwanda Military Academy, mudatwaye ubumenyi gusa, ahubwo mwifitemo indangagaciro, ikinyabupfura, n’ubunyangamugayo biranga umwuga w’igisirikare. Twiteze ko muzanabugaragaza mu kazi, muyobore mu bwenge kandi mukomeze kwiga no kwiyungura ubumenyi mubyo muzabamo byose.”

Yakomeje agira ati: “Ubumenyi n’ubushobozi mwungutse mugomba kubikoresha mu kurengera abo mukorera aribo abaturage muzaba murinda.”

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, we yashimiye Perezida Kagame washyizeho uburyo bufasha abo mu Ngabo z’u Rwanda kwiga.

Ati “Igisirikare gihamye cyubakira ku bigishijwe neza, abatojwe neza kandi bafite ibikoresho bikwiye. Ahazaza ni ahanyu, mukomeze mugire imbaraga n’intego, munateze imbere Igihugu.”

Minisitiri Marizamunda kandi yunze murya Brig Gen Rutagengwa ahamya ko yizeye ko ubumenyi aba basirikare bahawe bawabateguriye guhangana n’ibibazo byugarije Isi ya none.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda

Ati: “Mu gihe muvuye hano, mufitiwe icyizere n’Igihugu cyose. Nk’abasirikare bigishijwe, muzirikane ko mwinjiye mu Isi ihinduka irimo ibibazo bishingiye ku bujura bw’ikoranabuhanga n’imihindagurikire y’ibihe. Uburezi mwahawe nizeye ko bwabateguriye guhangana n’ibibazo biri hanze aha.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga

Rwanda Military Academy ku bubufatanye na kaminuza y’u Rwanda , isanzwe itanga andi masomo ku kigero cya Kaminuza arimo Ubwubatsi (Civil Engineering), Ubumenyi bw’Ibinyabiziga (Mechanical Engineering), Ubumenyi bwa Mudasobwa (Computer Engineering), Ubuforomo Rusange (General Nursing), Imibare, Ubutabire, Ubumenyi bw’Ibinyabuzima, Ubugenge n’Amategeko.

Minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph ari mu bitabiriye ibi birori

Amafoto:RBA

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads