Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kamena 2025, Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryakiriye itsinda rishinzwe Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Ni itsinda ryari riyobowe na Rushingabigwi Jean Bosco uyobora Ishami rihuza ibikorwa by’Itangazamakuru muri RGB ari kumwe na Nyirindekwe Pierre Claver, Impuguke mu Iterambere ry’Ubucuruzi bw’Itangazamakuru.
Uru ruzinduko, ruri muri gahunda y’itsinda rishinzwe Itangazamakuru muri RGB aho bazasura ibitangazamakuru 17 n’amashuri yigisha Itangazamakuru ane, rugamije gusesengura no kumenya ibibazo bikigaragara mu mwuga w’itangazamakuru kugira ngo bishakirwe umuti mu bufatanye.
Bimwe muri ibyo bibazo biri kuganirwaho harimo nk’amahugurwa make, imikorere idahwitse n’ibibazo by’amikoro.
Aganira na ICK News, Rushingabigwi Jean Bosco yavuze ko uruzinduko bagiriye muri ICK rwibanze cyane ku gusuzuma niba ubumenyi abanyeshuri bahabwa mu ishuri buhagije ndetse bujyanye n’igihe Isi igezemo, ku buryo bwazabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Isi y’itangazamakuru ya none ikeneye abanyamakuru bashoboye gukora byose-kwandika, gufata amashusho, kuyatunganya no kuyatangaza; bityo bivuze ko n’abahano bagomba kugira ubumenyi buhagije mu byiciro byose by’itangazamakuru.”

Rushingabigwi yakomeje avuga ko kugira ubwo bumenyi bisaba gukora ubushakashatsi buhoraho, imyitozo idacogora no kumenya gukoresha neza bike bihari mu gutunganya inkuru zinoze.
Ati “Ubu turi mu isi AI (ubwenge bw’ubukorano) ikoreshwa mu nzego nyinshi. n’abanyeshuri bagomba kumenya kurikoresha mu itangazamakuru,”.
Akomeza agira ati “Nanone kandi bagomba kumenya gukoresha bike bafite, kuko ndibaza ubu hafi ya buri munyeshuri afite telefoni, kandi izo telefoni zifata amashusho meza. Rero Bagomba kuzikoresha kenshi mu myitozo, aho gutegereza ibikoresho nka camera bihenze cyane. Ni ukureba uko twakemura ibisubizo twifashishije bike dufite.”
Ku bijyanye n’ibibazo bikibangamiye amashuri y’itangazamakuru n’ibitangazamakuru ubwabyo, Rushingabigwi yavuze ko RGB izakomeza kuyakorera ubuvugizi ku bigo basanzwe bakorana mu rwego rwo kubishakira ibisubizo.

Ati “Icya mbere ni ukumenya ibibazo bihari, icya kabiri ni ugutanga inama ku bigo,”. “Urugero, ku kibazo cy’abarimu bake, tuzaganira na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bafite imishinga ijyanye no guteza imbere itangazamakuru. Tubagire inama y’uko aho gukoresha amafaranga menshi mu nama zihuza abantu 100 mu mahoteli mu minsi ibiri, ayo mafaranga yakwifashishwa mu kubaka ireme ry’uburezi mu itangazamakuru.”
Jean Baptiste Hategekimana, uyobora Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri ICK, yavuze ko uru ruzinduko ruziye igihe kandi rufite akamaro kuko rwatanze umwanya k’ukuganira ku hazaza h’itangazamakuru mu Rwanda.
Yagize ati “Turishimye cyane kuba twasuwe. Hari abantu benshi bibazaga niba koko hari ubushake leta ifite bwo gushyigikira itangazamakuru, ndizera ko uru ruzinduko rubasubije, “Kwakira abayobozi bakuru b’itangazamakuru mu Rwanda ni ikimenyetso cy’uko ibibazo bikiririmo bigiye gufatirwa ingamba.”

Hategekimana kandi asanga iki ari cyo gihe nyacyo Leta yatangira gutekereza ku gushora imari mu kongerera ubushobozi abari mu itangazamakuru binyuze mu kubahugura no kubaha amahirwe yo kwiga mu mahanga mu rwego rwo kongera ubumenyi.
Ati “Nk’uko bisanzwe bikorwa ku bandi, Leta yakwiye kureba ukuntu yatangira gutanga buruse ku bafite Icyiciro cya mbere cya kaminuza bakajya kwiga icyiciro cya kabiri n’icya gatatu kuko ibi byafasha kuzamura urwego n’ubunyamwuga mu itangazamakuru,”.
Kugeza ubu, ICK ifite ikinyamakuru cyayo cyandikira kuri murandasi kizwi nka ICK News, Ubusanzwe gikoreshwa n’abanyeshuri mu kwimenyereza umwuga. ICK kandi inazwi nka Kaminuza ya mbere mu Rwanda yigisha itangazamakuru ry’umwuga.

Kuva yashingwa mu 2002, Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 872, barimo 637 bize Itangazamakuru (Journalism) na 235 bize Inozabubanyi (Public Relations). Muri rusange, ICK imaze gushyira hanze abanyeshuri 6,026.















