OIP-1.jpg

‘REB Multimedia Studio’ yatangiye kubyazwa umusaruro

Nyuma y’uko Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka warangiye tariki 30 Kamena 2023 igaragaje ko ibikoresho bya Radiyo na Televiziyo by’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) bidakora, kuri ubu REB iratangaza ko icyatumaga bidakoreshwa cyakemutse ndetse bakaba baratangiye kubikoresha.

Iyi raporo yagaragazaga ko tariki ya 20 Gashyantare 2023 aribwo REB yakiriye ibikoresho bya ‘Studio’ za Radiyo na Televiziyo bifite agaciro ka Miliyoni 542 Frw, gusa ikoreshwa ryabyo rikaba ryaradindiyeho amezi umunani.

Mu igenzura, Ubuyobozi bwa REB bwabwiye Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ko impamvu bitahise bikoreshwa ishingiye ku kubura impuguke mu bya tekiniki zo gukoresha izo ‘studio’.

Idindira ry’ikoreshwa ry’ibi bikoresho ryaje rikurikira idindira ry’umushinga nyir’izina kuko Isoko ryo kugura ibikoresho, kubigeza kuri REB no kubihuza ku buryo byatangira gukora no gukoreshwa [installations], byose byagombaga kuba byararangiye muri Nzeri 2022.

Mu gushaka kumenya ibijyanye n’uyu mushinga, ubundi watangiye ari uwo kugira Radiyo na Televiziyo gusa ukaza guhinduka ‘REB Multimedia Production Studio’ ICK News yagiranye ikiganiro na Mugenzi N. Léon uyobora Ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB avuga ko kuri ubu ibikoresho bikora.

Yasobanuye ko nubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze ibikoresho bidakora kubera ikibazo cy’abakozi, nyuma y’ubugenzuzi hashyizwemo imbaraga ku buryo ubu abakozi bahari ndetse bimwe mu biganiro bikaba byaratangiye gukorwaho kugira ngo bishyirwe kuri rubuga rwo kwigiraho hifashishijwe murandasi‘REB E-Learning Platform.’  

Mugenzi akomeza avuga ko igitekerezo cyo kugira ‘studio’ cyaturutse ku masomo bakuye mu gihe cy’Icyorezo cya Covid-19 kuko kuba amasomo yarahagaze hakifashishwa radiyo zinyuranye byatumye batekereza kuba bagira amasomo kuri murandasi kugira ngo mu gihe hakwaduka ikindi kibazo bitazahagarika imyigire n’imyigishirize.

Akomeza avuga ko nubwo hatakwaduka ikindi cyorezo ariko abanyeshuri bakeneye no kwifashisha ayo masomo mu gihe bari mu rugo cyangwa se mu gihe cy’ibiruhuko.

Nk’umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu, Mugenzi asobanura ko izi ‘studio’ zizanagira uruhare mu guha amakuru abafite aho bahuriye n’uburezi mu buryo bwihuse ndetse no guhugura abarimu n’abayobozi b’ibigo bidasabye ko bajya i Kigali cyangwa ahandi kure.

Mugenzi yongeraho ko uretse kuba izi studio zizifashishwa mu gutegura amasomo y’icyitegererezo, zizanategurirwamo amasomo n’ibiganiro by’uburezi bishobora gutambutswa no ku bindi bitangazamakuru bidasabye ko hifashishwa studio z’ibyo bitangazamakuru.  

Ibi byanagarutsweho na Bwana Innocent Hagenimana Uyobora izi Studio wagaragaje ko umusanzu w’izi studio ari Ikoranabuhanga mu burezi.

Ati “Kugira ibitabo n’amasomo ateguye mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuri ‘E-Learning’ ni amahirwe ku banyeshuri kuko bazaba bashobora guhitamo uburyo bubanogeye bashobora kwigamo. Umwana ashobora kureba isomo, ashobora gusoma igitabo, ashobora kumva isomo, mbese ahawe ‘option’ nyinshi zishoboka.”

Bwana Hagenimana avuga ko mu bice byayo uko ari bibiri [igice cy’amajwi n’igice cy’amashusho], iyi studio yatangiye gukora kuko kuko hari ibiganiro bijyanye n’uburezi bari gutunganya. Ati “Ubu dukomereje ku gufata amajwi n’amashusho y’amasomo y’uburezi.”

Uyu mushinga wa Radio na Televiziyo, kuri ubu waje kuba uwa ‘REB Multimedia Production Studio’, ikora mu buryo bwo gufata amajwi n’amashusho y’amasomo noneho nyuma agashyirwa ku rubuga rw’ikoranabuhanga [E-Learning] no ku zindi mbuga nkoranyambaga za REB, watewe inkunga na Banki y’Isi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads