Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, ari yo APR FC na Rayon Sports, akomeje imyiteguro y’imikino y’ijonjora ribanza, aho imwe yamaze gukina umukino ubanza, indi nayo yiteguye kwinjira mu kibuga mu cyumweru gitaha.
Rayon Sports ishaka kwishyura Singida Black Stars
Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup, yamaze gukina umukino ubanza n’ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzaniya, umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, aho Rayon Sports yatsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Marouf Tchakei wo muri Togo.
Mbere y’umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2025, saa 18:00 kuri Chamazi Azam Complex Stadium muri Tanzaniya, Rayon Sports iratanga icyizere ko ishobora guhindura ibintu.
Ikipe yajyanye abakinnyi 22 barimo Bigirimana Abed utakinnye umukino ubanza ndetse na rutahizamu Habimana Yves witezweho byinshi. Gusa Ndikumana Asman ntabwo yagiye kubera imvune.
Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lofti, yavuze ko biteguye bihagije
Yagize ati: “Duhagarariye igihugu cyacu. Tugomba kwerekana imbaraga n’umuhate. Abakinnyi bose biteguye, intego ni ugutsinda.”
APR FC mu rugamba rukomeye na Pyramids FC yo mu Misiri

Si Rayon Sports gusa iri mu mikino Nyafurika, kuko APR FC, ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, nayo ikomeje kwitegura umukino ukomeye izahuramo na Pyramids FC yo mu Misiri. Ni umukino utegerejwe kubera kuri Stade Kigali Pele kuwa Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025, saa 14:00.
Ikipe ya APR FC yageze muri iri rushanwa nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro mu Rwanda, aho yarangije shampiyona ifite amanota 67 mu mikino 30, ikaba yaragize umwaka udasanzwe.
Nubwo APR FC yiteguye bihagije, abasesenguzi b’umupira bavuga ko uyu mukino utazaba woroshye, bitewe n’uko amakipe y’i Rwanda akunze kugorwa n’amakipe yo mu majyaruguru ya Afurika. Pyramids FC nayo ikaba itarigeze itsindwa na APR FC mu mikino yagiye abahuza.
Gusa abakinnyi n’abatoza ba APR FC ntibacika intege, bavuga ko bagomba gukora ibishoboka byose ngo batsinde uyu mukino.
Umwe mu bakinnyi yagize ati: “Pyramids FC yaradutsinze mbere, ariko ubu nta bwoba tukigira. Umwuka ni mwiza, twiteguye gukora cyane kandi twizeye ko tuzatsinda.”
Umwanditsi: Ibyimana Cofi













