OIP-1.jpg

Portugal: Abantu 15 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka igendera ku migozi

Abantu 15 bapfuye naho abandi 18 barakomereka ku wa Gatatu, ubwo imodoka igendera ku mugozi ya ‘Gloria funicular cable car’, izwi cyane ku bakerarugendo kandi iri no mu bimenyetso by’umujyi wa Lisbon, yarengaga umurongo ingenderamo igahanuka, nk’uko umuvugizi w’ishami ry’ubutabazi yabibwiye abanyamakuru.

Ubuyobozi ntibwigeze bugaragaza amazina y’abahitanywe n’impanuka cyangwa ngo butangaze ibihugu bakomokamo, ariko bwavuze ko harimo n’abanyamahanga bapfuye. Umuvugizi w’iri shami yavuze ko abantu batanu bakomerekeye muri iyi mpanuka bikomeye.

Meya w’umurwa mukuru wa Portugal, Carlos Moedas yabwiye abanyamakuru ko umujyi ayoboye uri mu gahinda gakomeye watewe n’iki cyago.

Yagize ati: “Uyu ni umunsi w’akababaro ku mujyi wacu… Lisbon iri mu cyunamo, ni ibyago bikomeye cyane.”
Guverinoma ya Porutugali yatangaje ko uyu munsi ku wa Kane wagizwe umunsi wo kunamira abaguye muri iyo mpanuka.

Perezida Marcelo Rebelo de Sousa wa Portugal yunamiye abahitanwe niyo mpanuka mu itangazo yashyize ahagaragara, agaragaza icyizere ko ubuyobozi buzamenya vuba icyateye iyo mpanuka.

Abashinzwe iperereza muri polisi bahise batangira gusuzuma ahabereye impanuka, kugira ngo hamenyekane icyayiteye. Ni mugihe kandi ibiro bya Prokireri Jenerali bitangaza ko bigiye gutangiza iperereza ryemewe n’amategeko, nk’uko bisanzwe bikorwa mu mpanuka zibera mu ngendo rusange muri icyo gihugu.

Uwo murongo, wafunguwe mu 1885, uhuza agace k’umujyi k’ahitwa Restauradores Square mu mujyi wa Lisbon n’akarere ka Bairro Alto kazwi cyane kubera ubuzima bwaho bwa n’ijoro.

Ni umwe mu mirongo itatu y’imodoka zigendera ku migozi ikorwa n’ikigo cy’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange cya Carris, kandi ikoreshwa n’abakerarugendo kimwe n’abaturage bahatuye.

Carris yatangaje mu itangazo ko “amategeko yose ajyanye no kubungabunga ubwikorezi yari yubahirijwe,” harimo gahunda zikorwa buri kwezi, buri cyumweru na buri munsi zigamije kugenzura umutekano w’ubwikorezi.

Gloria funicular cable itwara abantu basaga miliyoni eshatu buri mwaka, nk’uko ubuyobozi bw’Umujyi bubivuga.
Imodoka zawo ebyiri, buri imwe ishobora gutwara abantu basaga 40, zifatanye ku mpande zinyuranye z’umugozi w’ubwikorezi, zikururwa n’imashini z’amashanyarazi ziri ku modoka zombi.

Imodoka iri ku mpera y’inyuma y’umurongo ntiyagaragayeho kwangirika, ariko amashusho yafashwe n’abantu bari aho kandi yerekanywe na CNN Portugal yerekanye bamwe mu bagenzi basohokaga mu madirishya yayo, abandi basakuza cyane.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads