Perezida Dina Boluarte wa Peru yakuwe ku butegetsi na Kongere mu buryo bwihuse, mu ijoro rishyira ku wa Gatanu, nyuma y’iraswa ry’abantu ryabereye mu gitaramo cya ‘kumbia’, ryabaye imbarutso y’uburakari bwari bumaze igihe buzamuka kubera kudashobora guhangana n’izamuka ry’ibyaha rikomeje guteza impagarara mu gihugu.
Mu matora yo kumweguza, Abadepite 122 batoye mu buryo busesuye ko Boluarte akurwa ku mwanya wa Perezida.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko amashyaka ya politiki, harimo ay’abahezanguni n’andi yarasanzwe, amushyigikiye, amutakarije icyizere kubera kunanirwa gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Muri uyu mwaka wa 2025, ubushakashatsi bwerekanye ko abamushyigiye bari hagati ya 2% na 4%, bavuye kuri 21% bariho ubwo yatangiraga manda ye.
Igihugu cya Peru kimaze igihe gihanganye n’ubwiyongere bw’ibyaha cyane cyane ibikorwa by’ubwambuzi n’ubwicanyi butegurwa n’amabandi. Guverinoma yemeje ko kuva mu 2017, ibiyobyabwenge, ibitero ku modoka zitwara abagenzi, n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera. Ibirenga 2,000 byanditswe buri kwezi muri uyu mwaka wa 2025.
Mu myaka ibiri ishize, abashoferi benshi barishwe, ibitaramo, amaduka n’ibigo by’ubucuruzi byibasirwa n’ibitero, ibintu byateje umutekano muke mu gihugu hose.
Kuva mu 2000, Peru yibasiwe n’amakimbirane ya politiki adashira. Mu myaka 20 ishize, abakuru b’igihugu batandatu bamaze gufungwa, batatu muri bo bahanwe bashinjwa ibyaha bya ruswa.
Pedro Castillo na Martín Vizcarra bakuwe ku butegetsi n’inteko inshinga amategeko, Pedro Pablo Kuczynski yeguye yirinda gukurwaho, mu gihe Alan García wahoze ari Perezida, yiyahuye mu 2019 ubwo polisi yageragezaga kumufata.
Mu bandi, harimo na Alberto Fujimori, wayoboye igihugu mu buryo bwa gatsiko mu myaka ya 1990, waje gukatirwa imyaka irenga 10 azira ubwicanyi no kunyereza umutungo wa Leta. Yaje guhabwa imbabazi zateje impaka mu 2023, yitaba Imana umwaka wakurikiyeho afite imyaka 86.
Mu gihe gito gishize, Pedro Castillo yashinjwe ubugambanyi no gukoresha nabi ububasha ubwo yageragezaga gusesa Inteko mu 2022. Nyuma yaho, igihugu cya Mexico cyahaye ubuhungiro umuryango we, bikurikirwa n’uko Peru yirukanye ambasaderi wa Mexico.
Nubwo Madamu Boluarte atarakunzwe na rubanda, na Kongere ntiyizewe. Abaturage benshi bayifata nk’ikibazo cyonyine gishaka kongera ububasha bwayo, aho bamwe batinya ko aya mahitamo azakurura indi myivumbagatanyo.
Umwe mu bigaragambyaga imbere y’Inteko yari afite icyapa cyanditseho ngo “Abagizi ba nabi batanga abandi bagizi ba nabi ngo bagaragare nk’intwari.”
Biteganyijwe ko Perezida wa Kongere, José Jerí, ari we uhabwa inshingano zo kuyobora igihugu by’agateganyo kugeza ku matora rusange ateganyijwe ku wa 12 Mata 2026, keretse abadepite bahisemo undi muyobozi muri bo.
Umwanditsi: Niyomukiza Vivens