Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yanenze ibihugu bikomeye byumva ko ibihugu bitamenyerewe mu kwakira ibikorwa, bidashobora kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi, avuga ko bifite imyumvire yasizwe n’amateka.
Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yari yitabiriye Inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yabereye i Kigali.
Iyi nama iberamo amatora ya Perezida mushya wa UCI, yabereye i Kigali mu gihe uyu Mujyi uri kuberamo Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025. Ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu gihe cy’imyaka 104.
Kagame yashimiye UCI ku bwo guhitamo u Rwanda ngo rwakire Kongere ya 194 ndetse na Shampiyona y’isi y’Amagare, avuga ko ari ubwa mbere iri rushanwa ribereye ku mugabane wa Afurika.
“Dutewe ishema n’uko ibihugu 108 biri guhatana, ari na byo bigize umubare munini ku rwego rw’isi. Muri Afurika gusa dufite ibihugu 36, byitabiriye, akaba ari na byo byinshi byitabiriye iri rushanwa kuva ryatangira kuba”
Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufata siporo nk’imwe mu nkingi z’iterambere n’amahirwe, kandi ko kwakira amarushanwa akomeye ku rwego rw’isi byihutisha iterambere ndetse bigatanga umusaruro urambye.
Yakomoje ku bumva ko ibihugu nk’u Rwanda bidashobora kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi, avuga ko bafite imyumvire yasizwe n’amateka.
Ati: “Iyo Afurika cyangwa ikindi gihugu kitamenyerewe gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, byakiranwa gushidikanya ndetse akenshi bamwe bakifuza ko cyacyamburwa.”
Yakomeje agira ati: “Ku bumva ko kwakira ibikorwa byo kuri uru rwego bigomba kwiharirwa na bake, iyo myumvire ntikigezweho ndetse ntikwiye.”
Perezida kagame yashimiye Perezida wa UCI, David Lappartient, washyize mu bikorwa amahame yo gukorera mu mucyo, avuga ko “ahawe umudali wa zahabu muri urwo rwego.”

Perezida wa UCI, David Lappartient ari kumwe na Perezida Paul Kagame
“Itegeko nyamukuru rya buri mukino ni ugukorera mu mucyo. Turi hano uyu munsi kuko David Lappartient, Perezida wa UCI, yubahirije ihame ryo gukorera mu mucyo. Ahawe umudali wa zahabu muri urwo rwego.”
Kagame yongeye gushimangira ko gushora imari muri Afurika bisobanuye gukoresha amahirwe ari mu gace kihuta mu bukungu kandi gafite urubyiruko rwinshi ku isi.
Ati: “Uhereye ku gutegura abakinnyi b’intyoza kugeza ku kubaka inganda mu bijyanye no gukora ibikoresho, amahugurwa, ubukerarugendo, n’imitegurire y’ibirori – ubushobozi burahari kandi ni bunini,”
Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimiye Perezida Kagame ku ruhare rukomeye yagize ngo Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 n’Inama yayo ya 194 bibere muri Afurika.
Yongeyeho ati: “Amafoto n’ibihe twagiranye bizahora mu mitima yacu iteka ryose,” Ntiduzigera twibagirwa igihe twamaze mu gihugu cyanyu cyiza.”















