Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera abakozi 190 bakorera Urwego rushinzwe Igorora (RCS) anasezerera abandi 219.
Nk’uko byatangajwe na RCS, hari abakozi batatu bazamuwe mu ntera bava ku ipeti rya Chief Superintendent bahabwa ipeti rya Assistant Commissioner. Abo ni Moses Ntawiheba, John Dusa na Michael Kamugisha.
Abandi bane barimo Beatrice Uwamahoro, Olive Mukantabana, Jean Pierre Olivier Bazambanza na Emmanuel Hillary Sengabo, bazamuwe bava ku ipeti rya Chief Superintendent bahabwa ipeti rya Senior Superintendent.
Mu basezerewe harimo Assistant Commissioner George Ruterana wahoze ari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi.
RCS yatangaje ko abandi 18 basezerewe (demobilized), mu gihe abandi babiri birukanwe ku itegeko rya Perezida.
Muri iri tangazo kandi, RCS ivuga ko abandi 11 bazamuwe bava ku ipeti rya Superintendent bahabwa ipeti rya Senior Superintendent, naho batatu bari bafite ipeti rya Chief Inspector bazamuwe ku ipeti rya Superintendent.
Abandi 10 bari bafite ipeti rya Assistant Inspector bashyizwe ku ipeti rya Inspector.
Mu bandi bahawe amapeti mashya harimo 62 bavuye ku ipeti rya Sergeant bagirwa Senior Sergeant, 20 bashyizwe ku ipeti rya Sergeant, ndetse na 77 bari bafite ipeti rya Warder bagirwa ba Corporal.
Itangazo kandi rivuga ko abandi 88 boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo abayobozi bakuru nka Commissioner Jean Bosco Kabanda, Assistant Commissioner Camille Gatete, Assistant Commissioner Salim Munana Mugisha na Assistant Commissioner Emmanuel Nshoza Rutayisire.













