Perezida Kagame yahaye inshingano nshya abarimo Brig Gen Nyirubutama 

Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru Wungirije mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

Aba bayobozi bashyizwe mu myanya ku wa 29 Mutarama 2026 na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko bigaragara mu itangazo ryasizweho ryasizwe ahagararagara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Nanone kandi, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) rwabonye umuyobozi mushya, aho Bwana James Wizeye yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’uru rwego. Umwanya asimbuyemo Brig Gen Nyirubutama.

Brig Gen Nyirubutama agiye kungiriza Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika ku wa 1 Ukuboza 2025.

Ni inshingano Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe avuye ku zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Muri Nzeri 2021 ni bwo Brig Gen, icyo gihe wari Colonel Jean Paul Nyirubutama yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa NISS.

Hari hashize amezi atatu kandi Perezida Kagame afashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Jean Paul Nyirubutama wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel ahabwa ipeti rya Colonel.

Ni mu gihe James Wizeye yari amaze imyaka 21 ari umudipolomate muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza kuva mu 2005.

Izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu kurinda umutekano w’igihugu no guteza imbere imikorere inoze mu nzego zishinzwe iperereza.