Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye urubyiruko rw’Afurika kugira uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo byugarije umugabane, aho kuguma mu myumvire yo kunenga gusa.
Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwakira ku mugaragaro abanyeshuri bashya biga mu cyiciro cya mbere cya ‘Master of Public Administration (MPA)’ muri African School of Governance (ASG), wabereye kuri Marriott Hotel i Kigali.
Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere rya Afurika, agaragaza ko ikibazo atari ukubura abavuga ibitagenda, ahubwo ko hakenewe abaharanira ibisubizo bifatika.

Perezida Kagame avuga ko urubyiruko rukwiye kurenga kunenga ahubwo rugashaka ibisubizo by’ibibazo bya Afurika
Yagize ati: “Ni byiza kwibaza ibibazo byinshi, ariko nanone mugomba kwisuzuma mukibaza muti: ‘Iyaba ari njyewe muyobozi, nakora iki?’ Ntugakomeze kunenga gusa, ugomba gutekereza icyakorwa ngo ikibazo gikemuke”
Yongeyeho ko nk’umuyobozi, akomeza kwibaza buri munsi uburyo u Rwanda rwakemura ibibazo birimo ubukene, amateka y’amacakubiri, n’umutekano, ariko ashimangira ko nta muntu umwe wabigeraho wenyine atabifashijwemo n’abaturage bose.
Yagize ati: “Umuntu umwe, n’ubwo yaba ari mwiza gute, ntashobora gukemura ibi bibazo wenyine. Ni ngombwa ko buri Munyarwanda yumva ko afite uruhare mu gukemura ibibazo by’igihugu cye.”
Perezida Kagame yanashimangiye ko icy’ingenzi atari ukwibanda gusa ku bibazo bihari, ahubwo ko hakwiye kwimakazwa umuco wo gufatanya no gutekereza ku byo igihugu gikeneye kugira ngo gitere imbere.
Yagize ati: “Ibibazo ni byinshi. Hari ubukene, umutekano, amacakubiri ya politiki, ndetse n’ibibazo biva mu mibanire n’isi yose. Ariko ikitugeraho cyane ni uburyo twafatanya kugira ngo tugere ku bisubizo bifatika.”
Perezida Kagame yashoje yibutsa ko iterambere ry’Afurika rizaterwa n’ubushake n’uruhare rugaragara rw’abayituye, by’umwihariko urubyiruko, mu gushaka ibisubizo bihamye bitari ugutegereza abandi cyangwa kugarukira mu kunenga gusa.
Uyu muhango wiswe ‘ASG Matriculation Ceremony’ witabiriwe n’abanyeshuri 51 bakomoka mu bihugu 14 bya Afurika, batangiye ku mugaragaro amasomo yabo muri iri shuri ryigisha ibijyanye n’imiyoborere rusange.
Iri shuri ryashinzwe ku bufatanye bwa Perezida Paul Kagame n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn.















