Ku wa Gatatu, Papa Leo wa XIV yasabye Isi yose gufatanya mu rugamba rwo kurengera ibidukikije, avuga ko kwangiza ibiremwa karemano bidahura n’ukwemera kwa Gikristu, kandi ko hakenewe igitutu ku bayobozi b’isi kugira ngo bafate ingamba zihamye.
Mu ijambo rye rikomeye yagejeje ku bitabiriye inama yabaye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize hasohotse inyandiko ya ‘Laudato si’ ya Papa Fransisko, Papa Leo yavuze ko “tutavuga ko dukunda Imana tutabona, mu gihe twangiza ibiremwa byayo.”
Muri iyi nama yabereye Mariapolis Center muri Castel Gandolfo mu Butaliyani, Papa yakomeje asaba uruhare rwa buri wese mu guharanira ko habaho impinduka zifatika.
Ati: “Buri wese muri buri sosiyete, binyuze mu mashyirahamwe yigenga n’imiryango iharanira ubuvugizi, agomba gushyira igitutu ku bayobozi kugira ngo hashyirweho amategeko akomeye, uburyo bukwiye bwo kuyashyira mu bikorwa, ndetse n’ubugenzuzi buhoraho.”
Ni ubwa mbere Papa Leo atanze ijambo rikomeye ku bijyanye n’ibidukikije kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika muri Gicurasi 2025. Yagaragaje ko yiteguye gukomeza umurongo wasizwe na Papa Fransisko, ndetse atangaza ibikorwa bishya bigamije gushyira mu bikorwa uwo murongo.
Muri ibyo bikorwa, harimo gufungura ikigo gishya cy’ibidukikije (Ecological Center) mu rugo rw’abapapa rwa Castel Gandolfo, ruherereye mu bilometero 25 uvuye i Roma.
Kurengera ibidukikije si politiki gusa, ni igice cy’ukwemera
Papa Leo yavuze ko kurengera ibidukikije atari ikibazo cya politiki gusa, ahubwo ari inkingi y’ukwemera kwa Gikristu, kandi ko hakenewe impinduka z’imitekerereze n’imyitwarire, yaba mu Bakristu ndetse no mu bantu bose muri rusange.
Yagize ati:“Hari abantu benshi bagomba guhinduka kugira ngo barusheho kwita ku bidukikije,” yakomeje abivuga ashimangira ko abantu benshi badafata mu buryo bukwiye “uburemere bw’uruhare rwabo mu kwita ku rugo rusange rwacu.”
Papa Leo yashimye inyandiko ya ‘Laudato si’ yasohowe na Papa Fransisko, ivuga ko kurengera ibidukikije ari inshingano y’ingenzi ku Bagatolika, ndetse ikagaragaza isano iri hagati yo kwangirika kw’ibidukikije n’ubukene.
Mu ijambo rye kandi, Papa Leo yavuze ku nama ya COP30 yiga ku mihindagurikire y’ibihe, izabera muri Brazil mu kwezi gutaha, avuga ko yizeye ko iyo nama ndetse n’izindi nama ziteganyijwe “zizumva gutaka kw’isi ndetse no gutaka kw’abakene, imiryango, abasangwabutaka, abimukira batabishaka ndetse n’abemera bo ku isi hose.”
Ibi yabivuze nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Donald Trump avugiye mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko “ihindagurika ry’ibihe ari uburiganya bukomeye kurusha ubundi bwigeze gukorerwa ku isi.”
Muri iyo nama, Papa Leo yibukije amagambo ya Papa Fransisko mu nyandiko ye ya kabiri ku bidukikije ‘Laudate Deum’, aho yavugaga ko hari abapfobya ibimenyetso bya siyansi ku mihindagurikire y’ibihe ndetse bagaseka abavuga ku izamuka ry’ubushyuhe ku isi.
Ariko Papa Leo yashimangiye ko igikenewe ari uguhindura imitima y’abantu, asaba ko habaho “ihinduka nyaryo mu bijyanye no kurengera ibidukikije” – iryo hinduka rikagirira akamaro abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryango yabo.
Mbere yo gusoza ijambo rye, yatanze ubutumwa bukomeye cyane, avuga ko“Tugomba kuva mu gukusanya amakuru tujya mu kwitaho isi”.
Ati: ‘Imana izatubaza niba twarahinze kandi twita ku isi yaremye ku nyungu za bose ndetse n’iz’abazadukomokaho, kandi niba twaritaye ku bavandimwe bacu. Tuzasubiza iki?”