Ku wa Gatanu Vatikani yatangaje ko Papa Leo IV yahaye amabwiriza abepiskopi bashya ba Kiliziya Gatolika yo guhangana n’ihohoterwa rikorwa n’abapadiri no kudahishira ibirego by’imyitwarire mibi.
Ibi Papa yabigarutseho ku wa Kane mu nama yagiranye n’abepiskopi bagera kuri 200 bagenwe kuyobora diyosezi za Kiliziya Gatolika hirya no hino ku isi mu mwaka ushize nk’uko bigaragara mu nyandiko yasohowe na Vatikani.
Ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagiye bivugwa muri Kiliziya zo mu bice bitandukanye by’isi mu myaka ishize, byangiza isura yazo, ndetse binakurikirwa n’iyegura ry’abepiskopi bakomeye batari bake.
Papa Leo yagize ati: “(Ibirego) ntibishobora gushyirwa mu bubiko ngo bihishwe. Bigomba guhangwaho amaso, hifashishijwe umutima w’imbabazi n’ubutabera nyabwo, ku bahohotewe ndetse no ku bashinjwa.”.
Leo IV, watorewe kuba Papa mu kwezi kwa Gicurasi nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisko, yigeze kubwira abapadiri “gushikama no gufata ibyemezo” mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Papa Fransisko, wayoboye Kiliziya ifite abayoboke miliyari 1.4 mu gihe cy’imyaka 12, yashyize ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’abapadiri nka kimwe mu bibazo byo guhangana nabyo mu gihe cy’ubuyobozi bwe.
Papa Leo IV kandi yagaragaje ko ashyigikiye zimwe mu nkingi za Fransisko mu nama yagiranye n’abepiskopi bashya, abashishikariza kubaka Kiliziya yakira abantu bose, nk’uko Papa Fransisko yakunze kubihamagarira.
Nk’uko bisobanurwa muri iyi nyandiko yasohowe, Leo IV yabwiye aba bayobozi ba Kiliziya ko bagomba “kuvugurura umubano bafitanye n’isi kugira ngo basubize ibibazo abagabo n’abagore b’iki gihe bibaza.”
Papa yongeyeho ati: “Inyigisho zasomwe imyaka 25 ishize mu iseminari ntizihagije.”