Umubare w’abamaze guhitanwa n’imyuzure n’inkangu biterwa n’imvura ikabije imaze iminsi igwa muri Pakistan no muri Kashmir iyoborwa na Pakistan ukomeje kwiyongera cyane, aho abantu 307 bamaze kwemezwa ko bapfuye.
Abenshi mu bapfuye babaruwe n’inzego zishinzwe ibiza mu ntara y’imisozi ya Khyber Pakhtunkhwa, iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Pakistan.
Bivugwa ko nibura inzu 74 zangiritse, kandi indege ya kajugujugu yari mu bikorwa byo gutabara yahanutse, ihitana abagize itsinda ry’abantu batanu bari bayirimo.
Abandi bantu icyenda bapfiriye muri Kashmir iyoborwa na Pakistan, mu gihe batanu bapfiriye mu karere ka Gilgit-Baltistan mu majyaruguru, nk’uko inzego z’ubuyobozi zabivuze.
Abakora mu itegamyagihe muri icyo gihugu bavuze ko imvura nyinshi iteganyijwe kugwa kugeza ku itariki ya 21 Kanama mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, aho uturere tumwe na tumwe twamaze gushyirwa mu hantu hazibasirwa n’ibiza.
Umwe mu barokotse iki kiza mu karere ka Buner witwa Azizullah, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko imyuzure yaje imeze nk’”iherezo ry’isi”.
Yagize ati: “Numvise urusaku rukomeye nk’aho umusozi uri kurindimuka. Nahise nsohoka nihuta, mbona ahantu hose hari guhinda nk’aho isi irangiye,” niko yavuze.
Yongeyeho ati: “Isi yari irimo guhinda kubera ubukana bw’amazi, kandi numvaga urupfu runtegereje.”
Minisitiri w’Intebe w’intara ya Khyber Pakhtunkhwa, Ali Amin Gandapur, yavuze ko indege ya kajugujugu yo mu bwoko bwa M-17 yahanutse kubera ikirere kibi ubwo yari mu rugendo yerekeza mu karere ka Bajaur gahana imbibi na Afghanistan.
Intara ya Khyber Pakhtunkhwa yatangaje umunsi wo kunamira abapfuye.
Imvura y’itumba ihere muri Kamena kugeza muri Nzeri itanga hafi bitatu bya kane by’imvura y’umwaka muri Asiya y’Epfo. Inkangu n’imyuzure ni ibintu bisanzwe bibaho muri iki gihe, kandi abarenga 300 bamaze gupfa muri iki gihe cy’itumba cy’uyu mwaka.
Mu kwezi kwa Nyakanga, mu Intara ya Punjab, ituwe hafi na kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Pakistan bangana na miliyoni 255, imvura yaho yiyongereyeho 73% ugereranyije n’umwaka wabanje ndetse n’abapfuye bari benshi kurusha umwaka wose w’imvura y’itumba wabanje.
Abashakashatsi bavuga ko ihindagurika ry’ikirere ryatumye ibihe by’ikirere biba bibi cyane kandi bibaho kenshi.













