Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Rutahizamu wa Paris-Saint-Germain , Ousmane Dembele, yegukanye igihembo cya Ballon d’Or cya 2025, ahigitse abarimo Lamine Yamal wa FC Barcelone na Vitinha wa PSG bamuguye mu ntege.
Dembele ukinira n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yakinnye imikino 53 mu mwaka w’imikino 2024-2025, atsinda ibitego 35, atanga n’imipira 14 yavuyemo ibitego.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28, yagize uruhare runini mu gufasha Paris St-Germain gutwara shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1, mu gutwara kandi ku nshuro ya mbere igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League), ndetse anafasha iyo kipe kugera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Isi gihuza ama-clubs.
Muri ibi bihembo byatangiwe muri Théâtre du Châtelet i Paris mu Bufaransa, Aitana Bonmati ukinira FC Barcelona ni we wegukanye Ballon d’Or ku ruhande rw’abagore, akaba yatsinze Mariona Caldentey na Alessia Russo bakinira Arsenal bamukurikiye.

Aitana Bonmati yegukanye Ballon d’Or mu bagore
Aitana Bonmati w’imyaka 27 unakinira ikipe y’igihugu ya Espagne, yegukannye iki gihembo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya – ibintu byaherukaga gukorwa na Lionel Messi.
Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21. Ni igihembo yegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Yamal w’imyaka 18 yabaye inkingi ya mwamba muri FC Barcelone aho yatsinze ibitego 21 atanga imipira 22 ivamo ibindi mu marushanwa yose, bituma iyi kipe yegukana Shampiyona ya Espagne na Copa del Rey.

Lamine Yamal yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bato
Kopa Trophy mu bagore na yo yegukanwe n’umukinnyi wa FC Barcelone witwa Victoria López.
Rutahizamu wa Arsenal Viktor Gyökeres na Ewa Pajor wa FC Barcelone y’abagore, bahawe igihembo kizwi nka Gerd Müller Trophy gihabwa uwatsinze ibitego byinshi.
Umunyezamu wa Manchester City n’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani, Gianluigi Donnarumma yegukanye Igihembo cya ‘Yashin Trophy’ gihabwa umuzamu wahize abandi. Donnarumma yahawe iki gihembo bitewe n’akazi gakomeye yakoze ubwo yari akiri muri Paris Saint-Germain mu mwaka w’imikino ushize.
Ni mugihe mu bagore, icyo gihembo cyatwawe n’umuzamu w’Umwongereza Hannah Hampton wa Chelsea n’Ikipe y’u Bwongereza, wafashije ikipe y’igihugu cye kwegukana Euro.
Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Luis Enrique wa Paris Saint-Germain mu bagabo, ndetse Sarina Wiegman utoza Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza agihabwa mu bagore.
Paris Saint-Germain yatowe nk’ikipe zziza y’umwaka mu bagabo, mu gihe Arsenal yo mu Bwongereza ari yo yahize andi makipe mu Bagore.



Uko abakinnyi bakurikiranye mu bihembo bya Ballon d’Or mu bagabo













